Ikiyobyabwenge cya Muggo ni kimwe mu biyobyabwenge bigiye kuzatumaraho abahanzi nyarwanda bitewe nuko uwakinyweye atajya abasha kucyivaho, benshi babyita “No Test” bishatse kuvuga ko nta muntu ujya agerageza kukinywaho ngo azabashe kucyivaho.




Hariho umubare w’abahanzi benshi bamaze gufungwa bazira iki kiyobyabwenge, abandi ntirabafatwa gusa bararye bari menge kuko hadaciye kabiri bashobora kwisanga mu buroko.

Muggo irenda kwica abahanzi nyarwanda
Muggo irenda kwica abahanzi nyarwanda

Hari igihe ureba umuhanzi uburyo yari ameze mbere yo kunywa iyo Muggo hanyuma wamureba uburyo ameze kuri ubu ugatangara cyane bitewe n’imihindagurikire idasanzwe aba yaragize ku mubiri we.

Muri iyi nkuru, urabasha kwirebera abahanzi batanu banywa Muggo ndetse bikaba bizwi n’abantu benshi

Gisa cy’Inganzo

Uyu yari umwe mu bahanzi bafite impano ihambaye mu Rwanda, gusa benshi bababazwa n’ubuzima asigaye abayemo bitewe no kunywa Muggo, benshi bemeza ko Gisa ntagaruriro afite.

Gisa cy'inganzo amaze kunywa ibiyobyabwenge ahita yisinzirira

Umusore ukunzwe cyane mu ndirimbo nka Uruyenzi nguku uko asigaye ameze

P Fla

P Fla ni umwe mu baraperi bakomeye mu gihugu cy’u Rwanda, bitewe no kunywa Muggo nyinshi byatumye ubuyobozi bw’igihugu bumushyira muri Gereza mu gihe kingana n’umwaka umwe kugira ngo bamugorore.




Fireman

Fireman Francis ni umwe mu bagize itsinda rya Tuff Gangz, uyu muraperi akomeje kubabaza benshi bitewe nuko asigaye yarinjiye mu idini ry’abanywi ba Muggo

Fiireman ati naje gusanga icyo njyewe na Jay Polly dupfana kiruta icyo dupfa

Neg G The General

Uyu nawe amaze gufungwa inshuro nyinshi azira gukoresha Muggo, rimwe atangaza ko yaziretse burundu gusa biranga bikananirana kuko arongera agafatwa arimo kuyinywa.

Umuraperi Ngenzi Serge uzwi nka Neg G The General aremeza ko yaretse Muggo burundu

Masho Mampa

Masho Mampa nawe yari umwe mu baraperi bakomeye mu gihugu cy’u Rwanda gusa nawe yamaze kuba Imbata Muggo ndetse ubuzima bwe buri mu kangaratete nkuko bigaragazwa n’amafoto.

Ibihe birahinduka, Masho Mampa akomeje kubabaza benshi
Ibihe birahinduka, Masho Mampa akomeje kubabaza benshi bitewe no kunywa Muggo




AMASHUSHO YA GISA CY’INGANZO IYO AMAZE KUNYWA MUGGO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU