Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Triathlon muri Afrika (ATU) n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda bari guhugura abatoza n’abasifuzi 30 b’umukino wa Triathlon mu Rwanda, amahugurwa yatangiye ku munsi wa gatatu tariki 24 Ukwakira 2017 mu gitondo i Rubavu.

Triathlon: Amahugurwa arakomeje i Rubavu ku batoza n'abasifuzi 30
Bamwe mu bahugurwa



Amahugurwa arimo gutangwa n’Umunyazimbabwe RICK FULTON, usanzwe ari umuhuzabikorwa w’Ishyirahamwe ry’ umukino wa Triathlon muri Afrika, akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon muri Zimbabwe.

Izi mpuguke mu mukino wa Triathlon yatangiye guhugura abatoza n’abasifuzi b’Abanyarwanda kugirango bagere ku kiciro mpuzamahanga, u Rwanda ruzabashe kujya rwakira amarushanwa mpuzamahanga. Afatanije n’Umunyafurika y’Epfo Travis Campbell nawe usanzwe ari inzobere muri uyu mukino.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, umuyobozi waryo Alexis Mbaraga yishimiye aya mahugurwa arimo gutangwa.

Andre Okenge ni umwe mu batoza babiri gusa URwanda rufite bari ku kiciro cya mbere (Level I)
Andre Okenge ni umwe mu batoza babiri gusa URwanda rufite bari ku kiciro cya mbere (Level I)



Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru yagize ati “twakiriye inzobere ebyiri zaje gutanga amahugurwa uburyo umukino wa triathlon ukinwamo.Twabikoraga tugendeye ku bumenyi dufite butari buhagije ariko ubu barifuza ko tugera ku rundi rwego. kandi natwe uretse kudufasha kwakira amarushanwa mpuzamahanga bizanadufasha kwigisha uyu mukino mu gihugu hose.”

Mbere y’aya mahugurwa arimo gutangwa mu Rwanda habonekaga abatoza babiri gusa bari ku kiciro cya mbere (Level one) muri Triathlon aribo Andre Okenge usanzwe atoza ikipe y’Igihugu na Umukuza Jean Baptiste.

Biteganijwe ko mu byiciro byombi aya mahugurwa azasozwa kuri uyu wa gatandatu hakazakurikiraho irushanwa ry’akarere ka kane k’Afurika muri Triathlon rizahuriramo u Rwanda,Tanzania na Uganda.

Travis Campbell umunyafurika y’Epfo urimo guhugura abatoza
Travis Campbell umunyafurika y’Epfo urimo guhugura abatoza

Uyu mukino usanzwe ukomatanya imikino 3 koga, gutwara igare no gusiganwa ku maguru, ukaba warageze mu Rwanda mu 2014.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU