Impuguke mpuzamahanga mu mukino wa Triathlon muri Afrika zemeje ko u Rwanda rufite ubushobozi n’ubumenyi bwo kwakira imikino ya Afrika muri Triathlon.



Ni nyuma yuko zahuguwe abasifuzi, abatoza n’abanyamakuru basanzwe bakurikirana umukino wa Triathron mu Rwanda, ndetse izo nzobere zikana kuri reba uko irushanwa ryo kuwa gatandatu rya genze neza hashyirwa mu bikorwa ibyo bigishije abari mu mahugurwa.

Tom Gussland, umukinnyi w’ Umunya-Canada, ni we wegukanye irushanwa ry’ Akarere ka kane ka Afurika, irushanwa ry’umukino wa Triathlon ryakiniwe mu Rwanda mu mbera z’icyumweru gishize mu karere ka Rubavu. Ni rushanwa rya mbere rikinwe ku rwego mpuzamahanga mu Rwanda.

Umukinnyi Hanani Uwineza yongeye kwicara ku ntebe y’icyubahiro asanzweho mu banyarwandakazi.  Iri rushanwa ryatangiwe n’abakinnyi 20 mu bagabo n’abakobwa batatu, basiganwa mu koga metero 750, hakurikiraho gusiganwa ku magare ku ntera y’ ibirometero 20 basoreza ku gusiganwa ku maguru ibirometero 5.



Dore ibihe abakinnyi basiganwaga bakoresheje:

Zone 4 Triathlon championships

ABAGABO:

1.Tom Gossland
Number:23
Swimming time:11min2sec
Biking time:28min18sec
Rining time:20min 02sec
TOTAL time;59min22sec

2.Hategekimana Timamu
Number :16
Swimming time:10min5sec
Biking time:34min47sec
Runing time:17min01sec
Total time :1h1min53sec

3.Irankunda Isiaka
Number:1
Swimming Time:11min10sec
Biking time:33min44sec
Runing time:17min59sec
Total time:1h02min53sec

4.Marc Schut
Number:22
Swimming time :13min45sec
Biking time:29min06sec
Runing time:20min24sec
Total time:1h03min15sec

5.Niyomugabo Jackson
Number:15
Swimming time:12min19sec
Biking Time :32min46sec
Runing time:19min04sec
Total time:1h04min10sec

ABAGORE:

1.Uwineza Hanani
Number :10
Swimming Time:16min47sec
Biking time:40min19sec
Runing time:23min17sec
Total time:1h20min23sec

2.Tuyishime Alice
Number:9
Swimming time:18min09sec
Biking time:46min16sec
Runig time:28min59sec
Total time:1h33min24sec

3.Dukuzimana Samillah
Number:12
Swimming time:22min12sec
Biking  time:47min17sec
Runing time:27min 29sec
Total time:1h36min59sec

Haba mu bagabo ndetse no mu bari n’abategarugori, umukinnyi wa mbere yahawe umudali n’amafaranga y’u Rwanda 400.000, uwa kabiri ahabwa umudali n’amafaranga 300.000, uwa gatatu abona umudali n’amafaranga 200.000, uwa kane mu bagabo yegukanye igihembo cy’amafaranga 100.000 n’aho uwa gatanu we ahembwa 50,000.

Amafoto:





TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU