President uhuru Kenyatta wari urangije mandat ye muri Kenya yoneye gutorerwa kuyobora iki gihugu aho yatsinze amatora ku kigeroa cya mirongo icyenda n’umunani ku ijana(98%)

Uhuru Kenyatta



ni nyuma yaho amatora asubiwemo ku wa 26 ukwakira 2017 kuko ayari yabaye mbere nayo Uhuru Kenyatta yari yatsinze kuri 54% yari yagizwe impfabusa n’urukiko rw’ikirenga.Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi yanze kwitabira amatora asubiwemo avuga ko atizeye ibizava mu matora kuko ngo comisiyo yakoze aya mbere ariyo n’ubundi yari igiye kongera kuyakoresha.

Raila Odinga usanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya akimara gukuramo candidature yasabye abayoboke be bose kutitabira amatora,biza no kurikirwa n’uko amatora yitabiriwe n’abangana na 39% by’abagombaga gutora,umubare uri munsi ya kimwe cya kabiri cy’abitabiriye amatora yabwe mu kwezi gushize kwa kanama.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU