Ubuzima bw’umuntu buba bwiza iyo afite ubwonko bunini ku buryo bubasha kwihuta no gufata mu mutwe, kubika ibintu byinshi bishoboka kandi bugakora bwihuta cyane, ibi bishoboka cyane ariko iyo ubukoresha bukamenyera gukora ku buryo buhoraho.

Ukoresheje ubu buryo byafasha ubwonko bwawe kwihuta no gufata mu mutwe



Hari imikino ikorwa ikajya muri za mudasobwa na telephone ifasha ubwonko gufata mu mutwe no gukora vuba ariko iyo mikino yonyine ntabwo yagufasha kugera ku muvuduko wa nyawo ubwonko bwawe bukeneye ngo bugufashe kugera kuri byinshi wifuza nk’iterambere no gukora neza akazi kawe ngo ube uwishimirwa aho ugenda hose.

Ibi ni ibintu byafasha ubwonko bwawe gukora neza.

  1. Gerageza kwiga ikintu gishya buri gihe mu buzima bwawe.

Ubushakasahatsi bwakozwe mu muri kaminuza ya texas bwagaragaje ko abantu bakunda kwiga no gushishikarira kumenya utuntu dushya ndetse tudasanzwe mu buzima bwabo bifasha ubwonko bwabo gukora neza ndetse bugafunguka. Aho kugirango ufate umwanya wawe ukina umukino umwe inshuro 10 wafata umwanya wiga ikintu gishya mu buzima bwawe nibwo ubwonko bufungukira gufata vuba.

2. Gerageza kumva kenshi gashoboka indirimbo ukunda.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko kumva inshuro nyinshi umuziki ukunda, bikoresha udutsi dushinzwe gufasha ubwonko gutekereza neza, nubwo wafata umwanya ugaceceka witekerezaho, ariko ngo burya gufata umwanya ugashyira za ekuteri mu matwi ukumva indirimbo ukunda bifasha gutekereza neza ku kintu runaka.



3. Fata umwanya wo gutembera ahantu hatandukanye.

Hari igihe uba ushaka kuzana udushya mu byo ukora ukumva waba umuntu uzana ibintu bidasanzwe mukazi kawe, ukazenguruka ku mbuga za interiniti ushaka ibidasanzwe wakoresha ariko burya nyamara utazi ko udushya tuba tukuzengurutse. Iyo ufashe umwanya ugatembera ubona ibintu byinshi ukabiheraho uzana ibitekerezo by’udushya.

4. Jya ukunda guhekenya ibiribwa bihekenywa niba ushaka ko ubwonko bwawe bukora bwihuta.

Umusemburo witwa insuline ushinzwe gushyira ku murongo isukari mu maraso, uyu musemburo iyo wabaye mwinshi cyane, cyangwa ukaba muke cyane bigira ingaruka mbi ku bwonko, aho kugirango uhore uryagagura burikanya ibiryo bikomeye abahanga bavuga ko wajya ufata utuntu ukadukanjakanja nk’udushikarete (bubble gum) bikagufasha ko ubwonko bwawe bukora neza bityo ukabasha gukora vuba.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU