Umuhanzi  w’umunya    Nigeria Davido Deleke  wamamaye nka Davido ari mu gahinda gakomeye kubera igitutu cya Police nyuma yo gukekwaho iby’urupfu rwa zimwe mu nshuti zo hafi ye eshatu ziherutse kwitaba Imana.

Image result for davido



Izo nshuti za Davido ni Tagbo Umeke DJ olu na Chime bivugwa ko bapfuye mu buryo budasobanutse, bivugwa ko ko nyuma y’umunsi umwe Tagbo apfuye aribwo habonetse imirambo ya DJ Olu na Chime basanzwe mu modoka bapfiriyemo. Gusa Davido nubwo ashinjwa uruhare mu rupfu rw’izi nshuti ziwe, yabihakanye abicishije kurubuga rwe rwa Snapchat.

Davido yafatiwe mu mugi wa Lagos yitaba police kugirango asobanure ibijyanye n’urupfu rwizo nshuti ze akekwaho kugiramo uruhare. Kugeza ubu Davido ari kuri police ngo akomeze guhatwa ibibazo kugirango habashe kumenya ukuri ku rupfu rw’abo basore batatu.

Mu byumweru bibiri bishize iby’izi mpfu z’izi nshuti eshatu za Davido byaciye ibintu muri Nigeria ubwo inshuti y’umwe muri ba nyakwigendera( inshuti ya Tagbo y’umukobwa) yitwa Calorine Danjuma  w’umunyamideri Yashinjaga Davido iby’urupfu rw’umuhungu yari yarihebeye abicishije kuri page ye ya Instagramm.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU