Umuhanzi The Ben nyuma y’igihe kitari gito yari amaze mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibitaramo yagiye akora uyu muhanzi kuri ubu akaba yamaze gusubira muri Amerika.



Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben n’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda gusa akaba yibera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uyu muhanzi nyuma y’igihe kitari gito yari amaze mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye akaba yamaze gusubira muri Amerika.



The Ben agiye nyuma yo kurangiza imwe mu mishinga yagiye akora harimo indirimbo yakoranye na Tom Close yitwa Thank you yamaze no kujya hanze, amashusho y’indirimbo Binkolera yakoranye na Sheebah nayo yamaze kujya hanze ndetse n’indirimbo yakoranye n’itsinda rya Tuff Gangz nayo igomba kujya hanze mu minsi ya vuba.

The Ben akaba yaragiye akora ibitaramo bitandukanye hasno mu Rwanda aho yagiye yishimirwa n’abatari bake.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU