Umuhanzikazi Queen Cha nyuma yaho ashyiriye hanze indirimbo ye nshyashya yise Ishusho y’urukundo benshi bakagenda batangaza ko iyi ndirimbo yaba yayikoreye umukunzi we yagize byinshi atangaza.

Umuhanzikazi Queen Cha yatangaje byinshi kubyerekeranye n'umukunzi we



Queen Cha umwe mu bahanzikazi bakomeje kugaragaza imbaraga nyinshi muri muzika bitewe n’ibihangano uyu muhanzikazi agenda ashyira hanze nyuma yaho ashyiriye hanze indirimbo nshyashya yise Ishusho y’urukundo benshi bakemeza ko uyu mukobwa yaba ari mu rukundo yagize byinshi atangaza kubyerekeranye n’umukunzi we.

Umuhanzikazi Queen Cha yatangaje byinshi kubyerekeranye n'umukunzi we



Queen Cha aganira na Touchrwanda akaba yavuze ko indirimbo aherutse gushyira hanze yise Ishusho y’urukundo yayikoze bisanzwe nkuko yagiye akora izindi ndirimbo ze atari ibintu byamubayeho ndetse ko no mubihe arimo icyambere atari ugushaka umukunzi ahubwo icyambere ari uguha ibihangano byiza abakunzi ba muzika ye.

Umuhanzikazi Queen Cha yatangaje byinshi kubyerekeranye n'umukunzi we

Queen Cha wakundanaga na Dj Cox wamaze no gutangaza itariki y’ubukwe bwe nundi mukobwa nyuma yaho batandukaniye Queen Cha akaba atarongeye kugaragara mu rukundo nundi muhungu ndetse akaba yanadutangarije ko kugeza ubu nta mukunzi afite kuko ataribyo byihutirwa ko igihe nikigera nta kabuza azatangaza umukunzi we.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU