Umukinnyi  Cyprien Sinamenye wa kiniye ikipe y’APR FC mu mikino itegura shampiyon  y’Agaciro n’iya Rubavu Pre season Cup 2017-2018 yasezerewe  n’ikipe ya APR FC ahita yerekeza muri Rayon sports.

Cyprien Sinamenye yakiniye APR FC imikino y'Agaciro

Cyprien Sinamenye yakiniye APR FC imikino y’Agaciro



Mu mpera z’iki cyumweru harakinwa umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2017-18’. Rayon sports ikomeje imyitozo yitegura umukino uzayihuza na Kiyovu sports ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017.

Mu myitozo ya Rayon sports iri kubera ku kibuga cyayo gishya kiri mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kanyinya mu kagari ka Nzove, hagaragayemo rutahizamu Cyprien Sinamenye wari muri APR FC.



Uyu mukinnyi w’imyaka 22 yagaragaye mu myenda y’umukara n’umweru ya APR FC mu mikino y’Agaciro na Rubavu Pre season Cup ariko ntubyashobotse ko ahabwa amasezerano kuko yirukanwe mbere yo gutangira shampiyona.

Byatumye afata umwanzuro wo kujya gusaba gukorera imyitozo muri Rayon sports. Ari mu igeragezwa muri iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona.

Umutoza Karekezi Olivier yagize ati:“Ni umwana ufite umubiri mwiza ariko njye sinari muzi. Sinjya nanga gutanga amahirwe ku mukinnyi wifuza gukora no kwigaragaza. Twamuhaye amahirwe kugera kuwa gatatu tumureba. Nibigenda neza tuzasaba ko yasinyishwa.”

Sinamenye yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA, akina mu Isonga FC, Rwamagana FC, Sun Rise FC na APR FC ashobora guhabwa amasezerano muri Rayon sports kuko iyi kipe ifite ibibazo muri ba rutahizamu. Ismaila Diarra bavanrye muri Darling Club Motema Pembe yo muri DR Congo ntabwo arabona ibyangombwa bimwemerera gukina shampiyona y’u Rwanda.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU