Umukinnyi ukomeye w’ikipe ya Rayon Sport n’ikipe y’igihugu Amavubi wamaze kubagwa kubera ikibazo cy’imvune yagize akaba yavuye mu bitaro aho agiye kurwarira murugo.

JPEG - 228.3 kb



Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Abdul Rwatubyaye wari umaze amezi agera kuri atandatu yaravunitse mu ivi aho yari yajyanywe kubagirwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal kuri ubu uyu mukinnyi akaba yamaze kuva mu bitaro aho agiye kurwarira murugo.



Rwatubyaye Abdul akaba yaravujwe n’ikipe ya Rayon Sport akinira aho bishyuye agera kuri miliyoni enye (4000000 rwf ) akaba agomba kumara amezi hagati ya 6 namezi 9 adakandagira mu kibuga.

JPEG - 357.3 kb

Rwatubyaye akaba azagaruka mu kibuga mu minsi ya nyuma ya shampiyona bikaba bivugwa ko nakira agomba kuganira n’ikipe ya Rayon Sport bakareba uko yakongera amasezerano.

Photo/Ruhagoyacu.com



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU