Mu rukundo iyo wahisemo neza ubuzima burakuryohera isi iragukingukira ikakuryohera ku buryo uadashora kwicuza na gato, gusa hari igihe umuntu yambara ikirezi ntamenye uko cyera ngo abashe gutahura ubuhangage  bw’umukunzi we mu mubano, intagereranywa mu rukundo.

Umukunzi wujuje ibi bintu ni intagereranywa mu rukundo



Uyu munsi nakuzaniye ibyemezwa n’abahanga mu bijyanye n’urukundo n’umubano ibimenyetso bya nyabyo bishobora kuranga umukunzi w’imbonekarimwe mu rukundo. Ikizakubwira umubanyi uboneka gake mu mubano ni uko utazigera ubabara mu gihe muri kumwe ahubwo uzahora wifuza guhorana nawe kuko aba ari intagereranywa mu rukundo.

Ibi ni ibihamya ko umukunzi mubana ari imbonekarimwe.

Niba atarakazwa no gusanga iwawe hari akavuyo

Ikizakubwira ko umukunzi wawe akubereye kandi akwishimira ku rwego rwiza ni uko naramuka aje iwawe aho uba agasanga ibintu bitari ku murongo azihutira kubisubizaho atihutiye kugucyurira ko ugira akavuyo iwawe.

Niba akwakira uko uri

Umukunzi nyawe azarangwa cyane kujya atakunenga cyane mu bikorwa byawe no mubyo ukunda niba atabikunda ngo uri umutipe ukunda kwirebera umupira ngo usange yabikomeje cyane,niba we agukunda azubaha ibyo ukunda,yishimira kuba iruhande rwawe uko waba umeze kose.



Kuba atagukungacunga kuri Telephone zawe.

Mu bakundanye hari igihe uhura n’uwo mukundana ugasanga arakwereka ibimenyetso byo kutakwizera anshaka gucungagunga ngo agenzura ubutumwa bugufi wandikiranye n’abandi bantu.uyu ntabwo aba akwizera ariko niba adakunda kukugenzura we ni umukobwa wo kwizerwa ntawamusimbura.

Kuba atijijisha

Ni gake uzasanga abakobwa badakunda guhisha amarangamutima yabo,kuba abenshi iyo umurakaje ararakara,akabibika ku buryo umunsi umwe azabikubwira rimwe, umukobwa rero ukunda byanyabyo akubwira ibyuyumviro bye uko biri ntakubeshye.akubwira amarangamutima ye nta buryarya na gato.

Kuba aguha umwanya ugasohokana n’izindi nshuti zawe

Bene uyu mukobwa ntabwo we aguhozaho ijisho ngo anakubuze inshuti zawe,ahubwo iyo utajya usohokana n’izindi nshuti zawe akubaza impamvu zabyo, kuko aziko nawe ukeneye gusohokana n’abakobwa b’inshuti zawe batari wowe.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU