Mu mubano kugira ubumenyi bwa nyabwo ni ngombwa cyane kuko usibye no mu rukundo gusa iyo ukora n’akazi gasanzwe ukaba ufite ubumenyi buke bikubyarira ingaruka zishobora no kugukurikirana ubuzima bwawe bwose, no mu rukundo rero ni kimwe, muntu wese akeneye kumenya ibi bintu 9 mu byerekeye urukundo n’umubano.

Umuntu wese akeneye kumenya ibi bintu 9 mu byerekeye urukundo n'umubano



ibi ni ibintu umuntu uwo ariwe wese agomba kumenya  byerekeye urukundo n’umubano.

1.Mu rukundo ni ingenzi kugira indagaciro zimwe.

Mushobora kuba mu rukundo muri abantu babana ku buryo mwumvikanyeho mukaba mufite ibitekereko bitandukanye,ibyo ni byiza ariko umubano wanyu ndababwira ukuri mwakabaye mushaka uko mwagira indangagaciro zimwe mbese indoto z’umugabo zikaba iz’umugore.

2. Ni mwebwe mugomba kwihitiramo ikibabareye n’ikibereye umubano wanyu.

nimutege amatwi inama mugirwa n’umuryango ndetse n’inshuti zanyu zo hafi, muzitege amatwi ariko nyuma mukore igenzura rihagije nyuma mukore ikijyanye nicyo umutima wanyu ubasaba.

3. Ese imibonano mpuzabitsina ni ingenzi?

icyi kibazo ndabizi neza ko umukristo yasubiza ko imibonanompuzabitsina ari icyaha idakwiye na gato kuza mbere y’uko ugushyingirwa kuba ariko bamwe bahamya ko icyi ari igikorwa cyongera umubano cyane w’abakundana.

4. Akenshi iyo ubuzima buhindutse n’indangagaciro zirahinduka.

mu by’ukuri iyo ubuzima tuvuga aha bushobora guhinduka mu gihe habayeho ihinduka ry’uko yari ateye nk’igihe yagize impanuka akabura urugingo iki gihe uko wamufataga birahinduka ugatangira kumwita by’umwihariko. gusa bamwe bajya bafata umwanzuro w’ububwa bakareka abakunzi babo ngo ni uko bagize impanuka zituma babura zimwe mu ngingo zabo.



5. Kirazira gucenga umukunzi wawe.

aha ndakubwiza ukuri kubeshya umukunzi wawe ni ikintu kibi cyane niba urwaye mubwire ko urwaye niba wakennye wifashe nabi mu mufuka bikore.

6. Uburanga, uburebure n’akazi ntaho bihuriye no gukundwa.

abantu benshi muriyi minsi ya none bibeshya ko urukundo ruzanwa n’ibintu cyangwa kugira akazi kaguhemba agatubutse ariko biratandukanye kuko benshi bikundira imico myiza,ubwitonzi ndetse bagira n’amaherwa ngenderwaho mu buzima.

7. Ntabwo umubano wanyu wawugereranya n’undi uwariwo wose.

ntabwo umubano w’abantu bakundana ushobora gusa n’undi w’abandi bakundana kuko uburyo babanye atari bumwe kandi bose badateye kimwe, ntibahuje idini n’umuco ntanubwo binjiza amafaranga amwe, umubano w’abakundana ukwiye kuba umwihariko.

8. Ntuzashake guhindura imiterere y’uwo mukundana.

ntuzigere ushaka gukunda umuntu utegura kuzamuhinduramo umuntu wifuza ngo uhindure imco ye n’uko yitereye kuko umuntu ahinduka ku bushake bwe. wowe mufate kandi umukunde uko ari.

9. Umubano wanyu ni byose.

Ntabwo ari kenshi uzasanga wishimira umwanya munini umara wandikirana n’inshuti zawe zisanzwe kuri facebook usubiza email baba bakwandikiye ahubwo uzasanga cyane witekerereza umuntu wikundira ndetse n’udukino mukunda kwikinira.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU