Umuraperi ukunzwe cyane mu gihugu cy’ubudage, Megaloh yakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali afatanyije n’umu Dj witwa Ghanaian Stallion nawe ukunzwe cyane I Burayi.




Iki gitaramo cyateguwe na Goethe-Institut kikaba cyari kigamije guteza imbere injyana ya Hip Hop mu karere ka Africa y’iburasirazuba (East Africa).

Megaloh na Dj Ghanaian Stallion bataramiye i Kigali
Megaloh na Dj Ghanaian Stallion bataramiye i Kigali mu gitaramo cyateguwe na Goethe Institut

Megaloh na Dj Ghanaian Stallion bataramiye i Kigali Megaloh na Dj Ghanaian Stallion bataramiye i Kigali

Nyuma yo kuva gutaramira mu gihugu cy’ubugande, Megaloh na Dj Ghanaian Stallion bataramiye urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali mu gitaramo cyabereye kuri Maison Des Jeunes Kimisagara kuri iki cyumweru tariki ya 08 Ukwakira 2017.

Megaloh yafatanyije n’abandi baraperi bo mu Rwanda barimo Angel Mutoni na Mazimpaka Prime maze bashimisha abantu bari bitabiriye ibi birori.

Megaloh na Dj Ghanaian Stallion bataramiye i Kigali
Umuraperikazi Angel Mutoni ni umwe mu bahanzi baririmbye
Megaloh na Dj Ghanaian Stallion bataramiye i Kigali
Angel Mutoni yerekanye ko injyana ya Hip Hop ikunzwe cyane mu Rwanda

Megaloh na Dj Ghanaian Stallion bataramiye i Kigali

Megaloh yishimiwe cyane bitewe n’uburyo akora Hip Hop iryoheye amatwi, maze nawe atangaza ko yishimiye gutaramira mu Rwanda ndetse avuga ko azatanga umusanzu we kugira ngo azamure urwego rw’injyana ya Hip Hop mu gihugu cy’u Rwanda.



Megaloh na Dj Ghanaian Stallion bataramiye i Kigali
Umuraperi Megaloh yishimiwe cyane i Kigali

Megaloh na Dj Ghanaian Stallion bataramiye i Kigali

Megaloh na Dj Ghanaian Stallion bataramiye i Kigali
Megaloh yerekanye ko Hip Hop ari injyana ye iteka ryose
Megaloh na Dj Ghanaian Stallion bataramiye i Kigali
Megaloh yataramiye i Kigali ahazwi nko kuri Maison de Jeune Kimisagara

Megaloh na Dj Ghanaian Stallion bataramiye i Kigali

Megaloh na Dj Ghanaian Stallion bataramiye i Kigali
Abanyamahanga n’urubyiruko rwo mu Rwanda nibo bari biganje muri iki gitaramo cya Megaloh
Megaloh na Dj Ghanaian Stallion bataramiye i Kigali
Abantu bashimishijwe n’uburyo Megaloh na Dj Ghanaian bakoze umuziki uryoheye amatwi

Mbere yo gutaramira abantu kuri Maison De Jeune, Megaloh na Dj Ghanaian Stallion babanje gusura ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo aho bunguranye ibitekerezo n’abanyeshuri baho, ndetse bakanabasangiza uburyo bakoramo umuziki wabo.

Catharina uhagarariye Goethe-Institut yateguye ibi birori mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda yatubwiye impamvu nyamukuru bateguye iki gitaramo ndetse atubwira nimwe mu mishinga bateganya mu minsi iri imbere.

Catharina uhagarariye Goethe-Institut yatangaje ko Megaloh hari byinshi yigiye ku muziki w'u Rwanda
Catharina uhagarariye Goethe-Institut yatangaje ko Megaloh hari byinshi yigiye ku muziki w’u Rwanda

Yagize ati “Megalon na Dj Ghanaian Stallion baturuka mu mujyi wa Berlin wo mu gihugu cy’ubudage,  baje gutaramira mu Rwanda kugira ngo bakomeze kurushaho kugirana umubano mwiza hagati y’abahanzi nyarwanda n’abahanzi bo mu Budage ndetse kugira ngo bungurane ubumenyi, ufite icyo arusha undi akimusangize, ni nayo mpamvu twasuye ikigo cy’umuziki cyo ku Nyundo kugira ngo turusheho kurebera hamwe ibintu by’ingenzi byakomeza guteza umuziki imbere cyane cyane injyana ya Hip Hop.”

Catharina yasoje atubwira ko buri mwaka bazajya bazana umuhanzi wo mu budage kugira ngo bakomeze bubake umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ndetse banabashe gusangizanya umuco wo mu Rwanda no mu Budage.

Catharina uhagarariye Goethe-Institut
Catharina avuga ko nka Goethe Institut bazakomeza kuzana abahanzi bakomeye mu budage kugira ngo bateze imbere injyana ya Hip Hop



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA MEGALOH NA DJ GHANAIAN STALLION I KIGALI 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU