Umuzungu wakundanaga na Judith Niyonizera Judith, aho babanaga muri Canada witwa Luke, mbere yuko akora ubukwe yatangaje menshi mu mabanga yihariye  yagiranye na Niyonizera Judith.

Umuzungu wakundanaga na Judith mbere yuko akora ubukwe na Safi yashyize hanze amwe mu mabanga ye
Uyu niwe Luke wari umukunzi wa Judith igihe yari Canada uvuga ko yamubeshye ko bazakora ubukwe ahubwo akamuhemukira



Mu minsi ishize nibwo inkuru yasakaye hose ivuga ko Safi ari mu rukundo nu mukobwa witwa Niyonizera Judith w’umunyarwandakazi ariko wiberaga mu gihugu cya Canada ndetse bitanatinze cyane bakaza guhita banakora ubukwe ibintu byatunguye benshi ndetse haza no kuvugwa andi makuru menshi harimo ay’uko uyu mukobwa yarafite undi mukunzi w’umuzungu ariko akaba yaramuciye inyuma akaza gukorera ubukwe inaha mu Rwanda mu buryo bwo kumwihisha.

Bidatinze rero inkuru yaje kuba impamo aho kuri icyi cyumweru tariki ya 15 ukwakira 2017 umuzungu ukomoka mu gihugu cya Canada witwa Luke Hilton    yaje guhishura byinshi kubijyanye nu bubeshyi bwuyu mukobwa  nyuma yaho yamenye amakuru kuwa kabiri w’icyi cyumweru turangije yuko uwo yaraziko ari umukunzi we biteguraga ku rushinga ariwe Niyonizera Judith yakoze ubukwe ndetse akaza kubihamirizwa n’amafoto y’ubukwe bwe yabonye acicikana kuri Internet.

Umuzungu wakundanaga na Judith mbere yuko akora ubukwe na Safi yashyize hanze amwe mu mabanga ye



Luke (Umuzungu wakundanaga na Judith) wanditse Ibarwa ndende agatangira avuga ati nijye mugabo mujya mwumva wa Judith iyo ari muri Canada,judith rero yarambeshye ndetse aracucura utwajye twose kurubu akaba yaransize iheruheru yakomeje avuga ko ku itariki ya 22 mu kwezi kwa munani uyu mwaka wa 2017 aribwo yavuye Canada amubwiye ko agiye gusura ababyeyi ko azagaruka bakora ubukwe ndetse kuva icyo gihe yahise amufunga kuri Watsaap ndetse na Facebook ku buryo atongeye gupfa kumenya amakuru ye ahubwo yaje gutungurwa cyane no kumva amakuru y’uko yashatse Luke wavuye imuzi ni muzingo akavuga uburyo yahuye na Judith.

Yakomeje agira ati: “ubwo mu mpera z’umwaka wa 2014 umugore wajye wa mbere twari tumaranye imyaka 30 yansigaga hashize amezi ane nko mu kwezi kwa mata 2015 nibwo namenye Niyonizera Judith biciye ku rubuga rwamamaye cyane mu bihugu byateye imbere rwitwa Ashley Madison bashakiraho abakunzi aho nagiye kubona ubutumwa kuri email yajye bunsaba ko twahura tukamenyana nkomeza kumuhakanira ariko we akanga nyuma nza kumubwira nti urabona koko ntakuruta undi ati najye nkunda abagabo banduta burya abatoya simbakunda ntibyatinze twaje guhura mbona ni mwiza icyo gihe musaba ko twaryamana nawe ntakuzuyaza yahise abyemera.”.

Umuzungu wakundanaga na Judith mbere yuko akora ubukwe na Safi yashyize hanze amwe mu mabanga ye
Umuzungu wakundanaga na Judith Ngo kubera kumwisanzuraho cyane yatangiye kuzajya amwerekana no munshuti ze



Icyo gihe rero nahise ntagira kugira ubwoba mvuga nti uyu mukobwa nubwo ari mwiza ariko ashobora kuba ari indaya ntibyatinze twaje koko kuryamana ndetse bukeye bwaho dusezeranaho musigira ama $200 numvako tutazongera guhura nyamara naribeshyaga kuko yakomeje kunsaba ko duhura najye urukundo rugenda ruza buhoro buhoro bitewe nuko twakomezaga kugirana ibihe byiza ndetse ntangira kumuhuza n’inshuti zanjye ndetse n’umuryango wanjye nyamara ntaziko ambeshya.

Nka Touchrwanda twagerageje guhina ahagana ku musozo wayo, yaje kuvugako mu mwaka wa 2 bakundana ubwo ni mu 2016 ko aribwo judith yatangiye kuza cyane muri Afurika aho yamubeshyaga byinshi ati ngiye kureba inzu yajye ndikubaka i kigali tuzabanamo nyamara niyo yaje guha safi, ntibyatinze yaje kunguza ama $2000 yo kugura imodoka yo mubwoko bwa RAVA 4 ngo akayohereza i Kigali nyamara siko byari biri ahubwo niyo yahaye nk’impano Safi.

Umuzungu wakundanaga na Judith mbere yuko akora ubukwe na Safi yashyize hanze amwe mu mabanga ye
Iyi niyo foto ya mbere yamufotoye ubwo bahuraga bwa mbere aha ninabwo baryamanye nkuko uyumugabo abivuga mu ibarwa yiwe ndende

Benshi bakaba bibaza niba koko Niyibikora Safi na Niyonizera Judith bazajya kuba muri Canada kandi Judith yarasize ahemutse ubwo nugutegereza umuntu akazareba amaherezo yabyo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU