Umwana bivugwa ko ari uwa Nizzo Kabossi yitabye ImanaMu mwaka ushize wa 2016 nibwo hagaragaye umukobwa witwa Uwase Clemence uvuga ko yabyaranye n’umuririmbyi Nshimiyimana Muhamed (Nizzo Kabossi) wo mu itsinda rya  Urban Boyz.

Kuri ubu, uyu mwana wa Uwase Clemence yitabye Imana azize uburwayi, akaba yapfiriye mu rugo iwabo (Mu karere ka Rubavu) kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2017.

Aya makuru y’uyu mukobwa akimenyekana, Nizzo Kabossi yaguye mu kantu maze atangaza ko abafana babo bakunze kubabeshyera kugira ngo babicire izina ryabo, ndetse ahamya ko Clemence atamuzi atigeze anamumenya mu buzima bwe.

Clemence we ahamya ko ngo Se w’umwana amenywa na Nyina, bityo akaba ashimangira ko ngo Nizzo ariwe Se w’uyu mwana witabye Imana.

Abo mu muryango wabo bamahije neza ko uyu mwana yitabye Imana gusa ngo Nizzo ntago ajya abavugisha ndetse ngo abamaganira kure gusa ngo icyo bamusaba ni ukubafata mu mugongo muri ibi bihe bigoye barimo.

Indi nkuru wasoma

Nizzo kuba ataritaye ku mwana yabyaye kugeza apfuye ngo biteye agahinda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU