Nyuma y’igihe bihwihwiswa ko itsinda rya Urban Boyz rigiye gutandukana gusa hakabura gihamya zifatika, kuri ubu abantu benshi bamaze kwemeza ko iri tsinda rigiye kuba amateka mu muziki w’u Rwanda bitewe nuko bamwe mu barigize batangiye kubihamya.




Mu minsi ishize, Niyibikora Safi uzwi nka Madiba yerekeje mu gihugu cya Uganda gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Meddy, Sasha Vybz utunganya amashusho muri iki gihugu yahise atangaza ko yifurije amahirwe Safi Madiba utangiye urugendo rwa Muzika ari wenyine.

Safi Madiba yatangiye kwikorana umuziki, ndetse azahita yerekeza muri Canada
Safi Madiba yatangiye kwikorana umuziki, ndetse azahita yerekeza muri Canada

Uretse kuba Safi yaratangiye kwikorana, Hari amakuru ahamya ko uyu musore yenda kwerekeza muri Canada kubanayo n’umugore we Judith, ibi bikaba byumvikanisha neza ko imikoranire yabo izaba igoye cyane.




Si ibyo gusa kandi kuko Manzi James uzwi nka Humble Jizzo nawe arenda kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ajyanye n’umukunzi we Amy Blauman witegura kwibaruka umwana w’imfura.

Humble Jizzo arenda kujyana na Amy Blauman muri Amerika
Humble Jizzo arenda kujyana na Amy Blauman muri Amerika

Nshimiyimana Muhamed uzwi nka Nizzo Kabossi niwe muhanzi ukomeje kwibazwaho na benshi kuko kugeza magingo aya, nta muntu uzi gahunda ze, bamwe bavuga ko abo baririmbana (Safi & Humble Jizzo) nibamara kwerekeza hanze, Nizzo azahita areba abandi bahanzi bagakorana irindi tsinda gusa we nta kintu abivugaho.

Nizzo Kabosi akomeje kwibazwaho na benshi kuko nta muntu uzi ibye
Nizzo Kabosi akomeje kwibazwaho na benshi kuko nta muntu uzi ibye

Ikibazo kiri mu mitwe ya benshi ni ukwibaza umuhanzi ushobora kuzabihomberamo nibamara gutandukana, benshi baraha amahirwe Safi Madiba ko azatera imbere cyane mu muziki, gusa ntawabura kuvuga ko bose bafite impano ndetse bashobora no gutungurana cyane.




Bakunzi ba Touchrwanda.com, Ese hagati ya Safi, Nizzo, na Humble Jizzo ninde uzagira igihombo gikomeye mu muziki biturutse mu gutandukana kwabo???

Hagati ya Safi, Nizzo na Humble Jizzo ninde uzagira igihombo gikomeye mu muziki nibamara gutandukana
Hagati ya Safi, Nizzo na Humble Jizzo ninde uzagira igihombo gikomeye mu muziki nibamara gutandukana
Mu Rwego rwo gutanga ukuri, Urban Boyz yateguye ikiganiro n'itangazamakuru
Mu Rwego rwo gutanga ukuri, Urban Boyz yateguye ikiganiro n’itangazamakuru

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU