Umuntu wumvise nyampinga w’isi wese yumva abagore ba mbere beza kurusha abandi ku isi gusa ntibisaba ubwiza gusa ubwenge nabwo bwitabwaho cyane

Image result for Miss world



Buri mukobwa wese yakwifuza kuba nyampiga w’isi umwanya uguha kumeyekana ukaba icyamamare isi yose ihanze amaso,gusa biraharanirwa kuko bidasaba ubwiza gusakuko bisaba n’ubwenge kubiharanira no kugira icyerekezo kizima.

Uru rutonde rurakwereka ba nyampinga beza kurusha abandi muri ba nyampinga b’isi kugera mu 2017

10. Megan Young

Image result for Megan Young

Uyu yabaye nyampinga w’isi mu mwaka wa 2013,arengeje kuba mwiza ku isura kuko yifitemo impano zitandukanye,kuko yananditse n’izina mu gukina byendagusetsa anaba n’umunyakuru.avuka muri Phillipine akaba yaratangiye gukora entertainment ku myaka 15, ubu akaba yiga ibyo gutunganya Film.

9. Maria Julia Mantilla

Image result for Maria Julia Mantilla

Maria yakuze ashaka guteza imbere igihugu cye,yabaye nyampinga w’isi mu 1969,ubwiza bwe ni karemano.mu gihe yari nyampinga w’isi yasuye ibihugu byinshi aho yagiye ahakora ibikorwa bitandukanye by’urukundo.

8. Priyanka Chopra

Image result for priyanka chopra

Uyu niwe mukinyi wambere mwiza Bollywood yagize,yambitswe ikamba rya nyampinga w’isi mu mwaka wa 2000,afite imyaka 17 y’amavuko, chopra afite Mama we w’umuganga Chopra si mwiza gusa ni n’umuhanzi kuko afitanye album na Pitbull

7. Rosanna Davison

Image result for Rosanna Davison

Yabaye nyampinga w’isi mu mwaka wa 2003.ubwiza bwe bwibereye mu maraso gusa si mwiza gusa afite n’impano y’akadasohoka yo gukina Film

6. Jacqueline Aguilera

Image result for .Jacqueline Aguilera

Avuka mu gihugu cya Venezuella yambaye ikamba rya nyaminga w’isi mu mwaka wa 1995,yabaye nyampinga akiri muto cyane kuko yamubaye ku myaka 19 yonyine.

5. Aishwarya Rai

Image result for Aishwarya Rai

Ku maso ye meza cyane indoro ye irashimishije cyane,nawe ubwe yemeza ko ari muri ba nyampinga beza babayeho mu isi y’Imana,yabaye nyampinga w’isi mu 1994 ariko nubu aracyakurura benshi kubera ubwiza yaremanywe.

4. Agbani Darego

Image result for Agbani Darego

Niwe munya Africa wa mbere wambaye ikamba rya nyampinga w’isi,ni umunya Nigeria uvuka mu muryango w’abana umunani, icyo yaharaniraga yashirwaga ari uko akigezeho byanamubashishije kwambara ikamba rya nyampinga w’isi wa 2001.



3. Zhang Zilin

Image result for 3.Zhang Zilin

Ni umushinwa ufite isura iteye impuhwe ariko nziza yanamuhesheje ku nyampinga w’isi wa 2007 gusa niwe mushinwa wa mbere wagize amahirwe yo kuba nyampinga w’isi.

2. Diana Hayden

Image result for Diana Hayden

Yasobanukiwe ubwiza bwe akiri muto kuko yari yarahize kuzaba nyampinga w’isi aza no kubigeraho kuko yaje kuba nyampinga w’ubuhinde mu 1997 anambara ikamba rya nyampinga w’isi umwaka umwe arengeje kuba mwiza gusa kuko afite n’igitabo yanditse.

  1. Ivian Sarcos

Image result for 1.Ivian Sarcos

Ku isura ye nziza bamwe batatinya gupfa kubera yo, uyu munya Portugal yahataniye ikamba rya nyampinga wa Amazone aza kwegukana ikamba rya nyampinga w’isi mu mwaka wa 2011. Si mwiza gusa ku mubiri ahubwo no ku mutima. Sarcos yabaye imfubyi ku myaka umunani nyuma yaje no gushinga umuryango ufasha imfubyi mu gihugu cye , akaba yarize muri kaminuza bita “ Central University of Venezuella”.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU