Miss Popularity Rwanda 2017, Uwase Hirwa Honorine wamamaye nk’umukobwa uteye nk’Igisabo (Miss Gisabo) yuriye rutema ikirere maze yerekeza mu gihugu cya Philippines mu marushanwa ya Miss Earth 2017.

Uwase Honoline uzwi nka Miss Gisabo yerekeje muri Philippines
Miss Hirwa Honoline yerekeje muri Philippine



Miss Earth ni irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rihuriza hamwe ba Nyampinga bazwi cyane mu myidagaduro mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga ikirere n’ibidukikije.

Mu masaha yo ku gicamunsi cyo ku itariki ya 7 Ukwakira 2017, nibwo Miss Honoline uzwi nka Igisabo yafashe rutema ikirere maze yerekeza mu gihugu cya Philippine aho agiye guhatana n’abandi bakobwa baturutse mu bihugu binyuranye byo ku isi.



Miss Gisabo avuga ko ngo afite icyizera cyo kuzaseruka neza ndetse agahesha ishema igihugu cy’u Rwanda ari nako yereka abanyamahanga ko mu Rwanda hari umwihariko mu bijyanye n’ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije.

Tariki ya 4 Ugushyingo 2017 nibwo hazamenyekana umukobwa wambitswe ikamba agasimbura Miss Katherine Espin wo muri Ecuador waherukaga gutorwa.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU