Nkuko bimenyerewe hano kuri Touchrwanda, abakunzi bacu hirya no hino batwandikira bagirango tubafashe kugeza ibibazo byabo ku basomyi bashaka kugirwa inama. Ni muri urwo rwego uyu musore ashaka ko mumugira inama ku kibazo kimukomereye kugirango abe yashobora gufata umwanzuro w’amahitamo.

Uyu musore akeneye ko mumugira inama ku kibazo kimukomereye



Mpanure munanterere, nitwa Wazone nkaba mba FIPA muri Tanzania, nkaba nkundanye n’umukobwa uvukana n’umugore wa mukuru wanjye (Big Brother).

Uyu mukobwa ankunda bimwe biteye akoba, kandi nanjye ubu natanguye kumukunda birenze, kandi nanje mfite ikibazo kinkomereye ahangaha guko narimfite umwana twakuranye nanakunda, unaretseko numva umenga sinomuheba guko we twatangiranye cyera cyane guko urebye haheze nka 8 ans tugendana, ariko uwo wundi mumenye ubungubu ngiye i Burundi kureba uyo big brother wanjye!

Ikibabaje harageze naho uwo mukobwa uvukana na muka Big Brother agomba nuko tugaragaza urukundo mukwishimisha kumubiri kandi nanjye haraho binandenga nkumva umenga nobikora, ariko ntabyo ndakorana nawe.

Chr wambere turambanye ariko ansaba gutegura ubukwe! Nkore iki ko nabuze aho mpagarara mumwanzuro? Nkunde nde? Mpebe nde? Bampebye nukuri nasara. Ntoze umwanzuro nshuti zanjye.

Mutubabarire twagerageje kwandika ubu butumwa uko twabuhawe, abashaka kumugira inama mwakwandika mu mwanya wagenewe ibitecyerezo munsi y’iyi nkuru. Murakoze.



IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU