Harabura ukwezi ngo Tour du Rwanda 2017 itangire, abakinnyi 28 b’abanyarwanda barimo Valens Ndayisenga, Areruya Joseph na Mugisha Samuel bakina mu makipe y’i Burayi batangiye umwiherero i Musanze. Ubuyobozi bwa FERWACY bwemeza ko bwarangije imyiteguro y’iri siganwa mpuzamahanga.

Umutoza Sterling Magnell yatangiye imyitozo n'abakinnyi 25 bakina mu Rwanda bazatoranywamo 15 bakina Tour du Rwanda
Umutoza Sterling Magnell yatangiye imyitozo n’abakinnyi 25 bakina mu Rwanda bazatoranywamo 15 bakina Tour du Rwanda



Kuva tariki 12 kugera 19 Ugushyingo 2017 mu abatuye intara zose z’u Rwanda bazaryoherwa no kwihera ijisho bimwe ibihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda buri mwaka ‘Tour du Rwanda 2017’.

Imyaka itatu ishize iri siganwa ryegukanywe n’abanyarwanda Jean Bosco Nsengimana (2015) na Valens Ndayisenga (2014,2016), kandi niyo niyo ntego abakinnyi b’abanyarwanda bahawe n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare FERWACY nkuko itangazamakuru   wabitangarijwe na Bayingana Aimable uriyobora.

“Tuzi neza ko uyu mwaka bitazatworohera kuko amakipe yose azaza azaba ashaka kwegukana iri siganwa kuko rimaze gukomera kuritwara ni ishema rikomeye. Ariko twakoze imyiteguro ikomeye natwe twizeye ko ari umunyarwanda uzatwara Tour du Rwanda. Yaba akina mu Rwanda cyangwa akina hanze.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ku ruhande rw’abategura irushanwa byose byamaze gushyirwa ku murongo. abakipe 17 yatumiwe yose yamaze kwemeza ko azitabira. Ubu ngo hategerejwe ko itariki igera. Yasabye abanyarwanda bajya ku mihanda gushyigikira abasiganwa kwitega ibirori birenze iby’imyaka yabanje.

Mu rwego rwo kwitegura iri siganwa ribura iminsi 32 ngo ritangire umutoza w’ikipe y’igihugu umunya-America Sterling Magnell yahamagaye mu mwiherero abakinnyi 25 bazatoranywamo 15 bazagabanywa mu makipe atatu azahagararira u Rwanda; Team Rwanda, Les Amis Sportifs (Rwamagana) na Benediction Club (Rubavu).

Aba bakinnyi bakomeje imyitozo babana mu mwiherero mu kigo cya Musanze ‘The Africa Rising Cycling Center (ARCC)’ bakorana n’abanyarwanda batatu bakina nk’ababigize umwuga mu makipe y’i Burayi; Valens Ndayisenga wa Tirol Cycling Team yo muri Autriche na Mugisha Samuel na Areruya Joseph ba Team Dimension Data yo mu Butaliyani.



Urutonde rw’abakinnyi 28 batangiye umwiherero

Rubavu: Munyaneza Didier, Uwizeyimana Bonaventure, Nsengimana Jean BoscoGasore Hategeka, Byukusenge Patrick, Ruberwa Jean, Nduwayo Eric, Uwiduhaye, na Nizeye Alex

Rwamagana: Uwizeyimana Jean Claude, Tuyishimire Ephraim, Rugamba Janvier, Gashiramanga Eugene, Hakizimana  Didier, Hakizimana Seth, na Ukiniwabo Rene

Huye: Twizerane Mathieu, Hakiruwizeye Samuel, Mfitumukiza Jean Claude, Bizimana Gasore, Jean Damacene Mbarushimana

Muhazi: Karegeya  Jeremie, Niyigena  Jean Paul, na Biziyaremye  Joseph

Kigali: Jimmy Uwingeneye

Abakinnyi bakina hanze; Valens Ndayisenga, Samwuel Mugishana Joseph Areruya

Areruya Joseph,Valens Ndayisenga, Mugisha Samuel basanzwe bakina i Burayi nabo basanze abandi mu mwiherero
Areruya Joseph,Valens Ndayisenga, Mugisha Samuel basanzwe bakina i Burayi nabo basanze abandi mu mwiherero



Bayingana uyobora FERWACY yemeza ko ku bufasha MINISPOC, imyiteguro ya TdR2017 yamaze kurangira, aha yari kumwe na Min. Uwacu mu isiganwa ry'umwaka ushize
Bayingana uyobora FERWACY yemeza ko ku bufasha MINISPOC, imyiteguro ya TdR2017 yamaze kurangira, aha yari kumwe na Min. Uwacu mu isiganwa ry’umwaka ushize
Amakipe atandukanye yo hanze yamaze kwemeza ko azaza harimo Team Dimension Data ya Eyob Metkel wegukanye etape muri TdRwanda iheruka
Amakipe atandukanye yo hanze yamaze kwemeza ko azaza harimo Team Dimension Data ya Eyob Metkel wegukanye etape muri TdRwanda iheruka



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU