Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2017 nibwo ikipe y’igihugu y’uRwanda ya Volleyball izagukina umukino wanyuma wo mwitsinda rya 4 n’ikipe ya Algeria.



Umutoza w’ ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya volleyball, Paul Bitok, yashimangiye ko intego bafite mu gikombe cya Afurika ubu, ari ugutsinda Algeria bakayobora itsinda rya Kane, nyuma yuko batsinze Botswana amaseti 3-0 mu mukino wa kabiri.

Ibi uyu mutoza akaba abivuga mu gihe bari bamaze gutsinda Botswana idakozemo amaseti 3-0 (25-19; 25-18; 25-17), bahita banizera itike yo kuzakina imikino ya 1/4.

Image result for Algeria vs Rwanda volleyball

Abakinnyi babanje mu kibuga

Olivier Ntagengwa, Yvan Mahoro, Musoni Fred, Yakan Laurence, Yves Mutabazi na Sibomana Placide (Madison). Libero: Mutabazi Bosco

Muri iri tsinda rya Kane, Algerie nayo yabafashije gutsinda Tchad biyoroheye amaseti 3-0 (25-15,25-13,25-19).

Umutoza w’ikipe y’igihugu PAUL BITOKE yagize ati;“TWITWAYE NEZA MU MIKINO IBIRI IHERUKA, ARIKO INTEGO UBU NI UGUTSINDA ALGERIA TUKAYOBORA ITSINDA.”
“ALGERIA NI IKIPE IKOMEYE KUKO IBARIZWA KU MWANYA WA KANE MURI AFURIKA, BIRADUSABA GUKORESHA INGUFU ZOSE TUKAYITSINDA,”

Ibi biravuga ko mu mukino wa nyuma muri iri tsinda uteganyijwe kuri uyu wa kabiri, ariwo uzerekana ikipe izazamuka iyoboye iri tsinda mu gihe izatsindwa, ikazazamuka ari iya kabiri.



Abanyarwanda baba mu Misiri bari baje gushyigikira ikipe y'igihugu yabo
Abanyarwanda baba mu Misiri bari baje gushyigikira ikipe y’igihugu yabo

Amateka yerekana ko u Rwanda rutaratsinda Algeria, ariko ko bishoboka kuri iyi nshuro. Mu mikino itatu baheruka gukina, byumwihariko muri Nzeri mu 2015 muri ‘All Africa Games’, aya makipe yombi yitabaje iseti ya gatanu, Algeria itsinda bigoranye ku maseti 3-2 (27-29,25-17, 25-19,24-26 na 15-10).

Ikipe izaba iyaba iya mbere hagati y’ u Rwanda na Algeria, izahatana hagati ya Niger cyangwa Dr Congo muri 1/4, mu gihe izaba iya kabiri izahura na Misiri yamaze kwizera umwanya wa mbere kuko yatsinze Niger na Dr Congo zombi amaseti 3-0.

Uyu munsi nibwo ikipe y’uRwanda iribuze gukina umukino n’ikipe ya Algeria, umukino uribuze kugaragaza ikipe izamuka mwitsinda ari ya mbere, ikazahura n’iyakabiri mu rindi tsinda.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU