Umugore w’umunyacyubahiro nka President wa Pebulika ni umudamu ukwiye kubera ikitegererezo buri munyagihugu by’umwihariko abagore, bitari kuba ikitegererezo gusa mu myitwarire ahubwo no mu myambarire ye, niyo mpamvu twahisemo kubibereka (Abadamu 5 b’ aba President bo muri Africa bafite uburanga buhebuje).

Princess Lalla Salma



Uko burya umuntu agaragara ni ikintu cya ngombwa cyane ndetse ni ikintu wareberaho umuntu uwo ariwe ndetse na byinshi kuri we. Bamwe mu bagore b’abakuru b’ibihugu bya Africa batanga urugero rukwiye aho warebera hose.

Aba ni abadamu 5 b’aba president nyafurika bafite ubwiza utagira ikintu na kimwe ubunengaho.

5. Zeinab Suma Jammeh (Gambia)

Zeinab Suma Jammeh

Zeinab Suma Jammeh ni umugore w’uwahoze ari presdident wa Zambia  Yahya Jammeh, Zeinab yamenyekanye cyane kubera ubwiza bw’umubiri butahuzwa n’ubwabandi bantu,ndetse ni umugore wakunze kwambara akaberwac cyane.

4. Hinda Deby Itno (Tchad)

Hinda Deby Itno

Uyu ni umugore wa Presdident Idriss Deby wahoze ayobora Tchad yakunze kuvugwaho cyane kwita ku ‘umugabo we mu buryo budasanzwe,kugira ubwenge no kuba mwiza kuyu mugore bimugira umugore wakunzwe cyane na benshi muri Tchad.



3. Chantal Biya (Cameroun)

Chantal Biya

Chantal biya ni umugore wa president wa Cameroun Paul Biya wabaye President kuva ku wa 6 ugushyingo 1982,uyu niwe mugore uruta abandi bo muri cameroun kubera ubwiza yiremaniwe na Rugira.

2. Sylvia Bongo Ondimba (Gabon)

Sylvia Bongo Ondimba

Sylvia Bongo Ondimba ni umufasha wa Ali BONGO kuva mu mwaka wa 1989 akimara kurahirira kuba president, uyu aza no mu bagore beza cyane mu isi ubwiza bwe butuma abasha guhagarara imbere y’imbaga yifitiye ikizere.

  1. Princess Lalla Salma (Morocco)

Princess Lalla Salma

Uyu ni umugore w’umwami wa Maroc Mohammed VI, umugore arengeje kuba mwiza kuko we afite impamyabumenyi ya kaminuza mu byerekeranye na Engineering, akaba ayoboye uru rutonde rw’abadamu 5 b’ aba President bo muri Africa bafite uburanga buhebuje.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU