Abahanzi babarizwa muri Wassafi yo muri Tanzaniya bakomeye kwinubira ibyemezo biri gufatwa na Diamond Platnumz ariwe nyiri Wassafi benshi bakaba batishimiye ibyo ari kugenda abategeka.



Mu minsi yashize nibwo umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko nta muhanzi wo muri Wassafi record wemerewe gushyira hanze album mbere yuko we ashyira hanze iye yise” A Boy from Tandale “ibintu bikomeje kugenda bibabaza abahanzi babarizwa muri Wassafi bakemeza ko ari kubitambikira mu kazi.

Rich Mavoko mu magambo ye bwite yatangarije Magic FM’s Daladala Beat show,  radiyo Imwe yo mu gihugu cya Kenya yagize ati: ” Mu by’ukuri umuntu wenyine wagakwiye kuducyerereza mu bantu dukorana ni Chibu kuko ariwe watangaje mbere ko azasohora alubumu muri uyu mwaka, icyifuzo cye twaracyemeye, ndetse twemeranywa ko nzakurikiraho, Kuko nari mfite icyifuzo cy’uko uyu mwaka nanjye warangira iyanjye igiye ahagaragara, ku bwanjye nashakaga ko akora(Chibu), ngakora, n’abandi bagakora gutyooo…, gusaba abantu ni ukubabona bagenda”.



Rich Mavoko kandi akaba yatangaje ko asaba Diamond ko yasubukura ibikorwa byabo cyangwa akabaha icyiru cy’amasezerano bagiranye niyi studio, Rich Mavoko akaba yaragiranye amasezerano na Wasafi Records muri Gicurasi umwaka ushize, akaba yaraje avuye muri King kaka’s Kaka Record ibarizwa i Nairobi muri Kenya.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU