Nyuma yuko abahanzikazi mu Rwanda bagenda bakundwa bitewe n’imiririmbire yabo hariho n’abagenda bakundwa bitewe n’uburyo bigaragaza muri rubanda ndetse n’ibikorwa by’urukundo.



5. Da Queen

Uyu muhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo Akandiko yakoranye na Riderman gusa nyuma yiyo ndirimbo akaba yarahise abura muri muzika nyarwanda uyu muhanzikazi akaba agenda akundwa n’abantu batandukanye bitewe n’ibikorwa by’urukundo agenda agaragaza birimo gufasha abana bo ku muhanda.

4. Jody Phibi

Jody Phibi n’umwe mu bahanzikazi kuri ubu bari kugaragaza imbaraga zidasanzwe muri muzika uyu muhanziakazi akaba agenda yigarurira imitima ya benshi kubera ibikorwa byo gufasha agenda agaragaza muri rubanda ndetse no kwisanzura aganira na rubanda ibi bikaba bituma agenda akundwa n’abatari bake.

3. Allioni

Allioni n’umwe mu bahanzikazi kuva bakwitabira irushanwa rya Guma Guma ku nshuro ya 6 utarongeye kugaragara mu ruhando rwa muzika usibye kuba uyu muhanzikazi abenshi bakunda imiririmbire ye ndetse n’uburanga bwe uyu muhanzikazi akaba ari umwe mu bahanzi bakunda kuganira n’abantu bose atagendeye ku izina afite muri muzika.



2. Nina

Nina n’umuhanzikazi ubarizwa mu itsinda rya itsinda rya Charly na Nina uyu muhanzikazi akaba akunzwe bitewe n’uburyo benshi bemeza ko akunda kuganira na rubanda,akunda gufasha ndetse no kugenda agaragara mu bikorwa bitandukanye bimuhuza n’abaturage birimo Umuganda,Inama zitandukanye ziba zateguwe aho atuye ibyo bikaba bituma agenda yigarurira imitima ya benshi.

  1. Queen Cha

Queen Cha ukunzwe cyane mu ndirimbo ze zitandukanye ndetse akaba ari umwe mu bahanzi bitabiriye irushanwa cya PGGSS kunshuro ya 7 uyu muhanzikazi nyuma yuko akunzwe kubera ibihangano bye ndetse n’uburanga bwe benshi bakaba bamukunda nk’umuhanzikazi wiyubaha mu myambarire,kugira umutima ufasha dore ko ngo buri kwezi agomba gutegura igikorwa cyo gufasha,uyu muhanzikazi kandi akaba akunda kwitabira cyane ibikorwa bimuhuza n’abaturage birimo n’umuganda rusange ndetse akaba aganira ndetse agasabana na buri wese ibi bikaba bituma abantu benshi biyumvamo uyu muhanzikazi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU