Bamwe mu bakinnyi bahoze bakinira ikipe y’Umubano Blue Tigers batangije igikorwa cyo gusurana hagati yabo bahereye mu bayobozi bashinze iyi ikipe,  bibukiranya bimwe mu bihe bya kera byiza bagiranye bagikina.

Abakiniye Blue Tigers bakomeje gusurana Umubano Blue Tigers ni kipe ikina mu kiciro cya mbere muri Volleyball mu Rwanda, iyi ikipe yagize uruhari mu kuzamura bamwe mu bakinnyi bakomeye hano mu Rwanda no mu mahanga mu mukino wa Volleyball.



Abakiniye Blue Tigers bakomeje gusurana
Emmable wasuwe ari kubaza Peter uko Uwamahoro Jean Pierre Gasongo yaje mu kibuga
Abakiniye Blue Tigers bakomeje gusurana
Ibyishimo byari byose kuri President Emmable wasuwe kuri uwo munsi



Igitekerezo cyo kubaho kw’ikipe ya Blue Tigers cyavuye muri bamwe mu bakinnyi bakera bakinaga umukino wa Volleyball mu Rwanda mu gihe cya kera bakiniraga kuri Hotel Umubano yahinduye izina. Aho niho ikipe yakuye izina ry’Umubano Blue Tigers.

Abakiniye Blue Tigers bakomeje gusurana
Kumuyange,Coach Fidele, Zedi na Kigunga bibukiranya UBT ya kera

Bamwe mu bakinnyi bahoze bakina volleyball muri iyi kipe babona iki gikorwa cyatumye bongera kumva bakumbuye ibihe bya kera bagikina muri iyi kipe, cyane ko iyo bahuye bibukirana ibihe byakera bagahuza urugwiro.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU