Iyo benshi bumvishe izina “Lionel Messi” bahita batekereza umwe mu bami ba Ruhago ku isi, uyu mugabo yakoze amateka ahambaye k’uburyo bizagora uwo ari we wese ushaka kuzatera ikirenge mu cye.




Lionel Messi w’imyaka 28 n’umugabo umaze kubyara abana babiri (Matheo&Thiago Messi) k’umugore we Antonio Roccuzzo baherutse kurushingana.

Messi ari mu bakinnyi bakunzwe cyane n’abagenzi be, kuko iyo urebye inshuti ze magara bahorana cyane mu buzima bwe bwa buri munsi usanga ari abakinnyi bagenzi be.

Muri iyi nkuru twabateguriye urutonde rw’abakinnyi 5 b’inshuti magara za Lionel Messi

5.Sergio Aguero

Uretse kuba bahuzwa n’ikipe y’igihugu ya Argentine, Messi na Sergio Aguero ngo barakuranye ndetse bakinanye mu ikipe y’abana babasha kwegukana igikombe cya Olympic Gold Medal muri 2008.

Image result for messi and sergio aguero friend

Image result for messi and sergio aguero friend

Image result for messi and sergio aguero friend

4.Luis Suarez

Luis Suarez na Messi bahuriye mu ikipe ya FC Barcelona, maze bakora itsinda rya (MSN) ryari rigizwe na Messi, Suarez na Neymar, kugeza magingo aya Messi na Suarez baracyakinana muri Barcelona ndetse baracyari inshuti magara.

Image result for Messi and Luis Suarez friend

Image result for Messi and Luis Suarez friend

Image result for Messi and Luis Suarez friend




3.Neymar Jr

Lionel Messi na Neymar Jr ni bamwe mu bakinnyi b’inshuti magara cyane kuva Neymar akigera muri Barcelona kugeza ayisohotsemo, iyo bajyaga mu myitozo wasangaga ngo Neymar na Messi barimo gukina imikino ishimishije, hanyuma barangiza kwitoza umwe akajya gusura undi mu rugo iwe maze bagatera ibiganiro bigatinda.

Image result for messi and neymar chilling

Image result for messi and neymar friend in training

Image result for neymar and messi are close friend

2.Cesc Fabregas

Cesc Fabregas na Messi ngo barakuranye mu ikipe ya Barcelone mbere yuko Cesc ayivamo, nyuma yuko umwe agiye gukina kure yundi, Messi yajyaga afata umukunzi we bakajya mu bwongereza gusura umuryango wa Fabregas maze bakishimana cyane kugeza nubwo Fabregas abwiye Messi ngo azaze gukina muri shampiyona y’abongereza.

Image result for fabregas and messi are close friend

 

Image result for fabregas and messi are close friend

1.Dani Alves

Dani Alves nawe ni umwe mu nshuti magara za Lionel Messi, ndetse na Messi ubwe ahamya ko Alves yamufashije cyane muri byinshi, Bakinanye muri Barcelona gusa Alves ayivamo yerekeza muri PSG ariko ntago byababujije gukomeza kugirana umubano n’ubucuti bukomeye hagati yabo n’imiryango yabo

Image result for messi and neymar friend

Image result for dani alves and messi are close friend

Image result for dani alves and messi are close friend

 



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU