Ruhumuriza James wamamaye ku izina rya King James ni umwe mu bahanzi nyarwanda bubatse ibibanza mu mitima ya benshi bitewe n’indirimbo ze zikoranye ubuhanga n’ubushishozi.

King James ni umwe mu bahanzi bateje umuziki nyarwanda imbere, yakoze ibitaramo bitandukanye hirya no hino ku migabane inyuranye, yegukanye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 2 n’ibindi byinshi.

Uyu muhanzi azwiho kutajya yerura ngo avuge birambuye ibijyanye n’umukunzi we, akunze kuvugwaho kuba ari mu rukundo n’abakobwa banyuranye ariko wamubaza ukuri akavuga ko nta mukunzi afite, ndetse ngo ntanuwo ateganya gushaka vubaha.

Aba ni abakobwa bavuzweho gukundana na King James
Aba ni abakobwa bavuzweho gukundana na King James

Mu minsi ishize, King James yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu rugendo rw’akazi hanyuma hagaragara ifoto ari kumwe n’inkumi bivugwa ko ariwe bagiye kurushingana mu minsi iri imbere.

King James aherutse gufotorwa ari kumwe n'umukunzi we uba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika
King James aherutse gufotorwa ari kumwe n’umukunzi we uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Muri iyi nkuru, urabasha kwirebera urutonde rw’abakobwa bavuzweho gukundana na King James

Princess Priscillah

Ahagana mu myaka ya 2011 – 2012, King James yavuzweho gukundana n’umuhanzikazi Princess Priscillah, urukundo rwabo rwaravuzwe cyane, rimwe na rimwe King James akajya kureba Priscillah muri Amerika kugeza nubwo amushyize mu mashusho y’indirimbo ye, muri iki gihe ariko King James yarahanganye cyane na Mani Martin nawe dore ko yifuzaga cyane gukundana na Priscillah.

Princess Priscillah yakundanye na King James biratinda
Princess Priscillah yakundanye na King James biratinda
Priscillah ni umwe mu bahanzikazi bafite uburanga buhebuje
Priscillah ni umwe mu bahanzikazi bafite uburanga buhebuje
King James yajyaga ajya gusura Priscillah muri America
King James yajyaga ajya gusura Priscillah muri America

Butera Knowless

Ubwo Knowless yaramaze gutandukana na Safi Madiba, hakwirakwiye inkuru zivuga ko King James ariwe barimo gukundana ndetse ngo akaba ari nawe wamwinjije muri Kina Music, King James na Butera Knowless bakundaga gusohokana cyane k’uburyo ari nabyo byatumaga benshi bashimangira ko bakundana, ndetse byigeze kuvugwa ko impamvu King James yasezeye muri Kina Music ari uko Clement yaramaze kumutwara Butera Knowless.

King James na Butera Knowless bavuzweho gukundana
King James na Butera Knowless bavuzweho gukundana
James na Knowless bagira nye ibihe bidasanzwe
James na Knowless bagira nye ibihe bidasanzwe
King James ngo yagiraga isoni zo kubwira Butera ko amukunda
King James ngo yagiraga isoni zo kubwira Butera ko amukunda
Knowless asigaye akundana na Clement
Knowless asigaye akundana na Clement

Meek Rowland

Meek Rowland ni umuhanzikazi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uyu nawe yigeze gushyira hanze amafoto yishimanye cyane na King James maze benshi batangira guhwihwisa ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo rw’ibanga, gusa mu bisobanuro King James yatanze yavuze ko ngo bahujwe no gufata amashusho byonyine.

Umuhanzikazi Meek Rowland yigeze kuvugwaho gukundana na James
Umuhanzikazi Meek Rowland yigeze kuvugwaho gukundana na James
James na Meek bagiranye ibihe bidasanzwe
James na Meek bagiranye ibihe bidasanzwe
James yavuze ko we na Rowland bahujwe no gufata amashusho byonyine
James yavuze ko we na Rowland bahujwe no gufata amashusho byonyine

Ishimwe Elcy

Uyu mukobwa we byaravuzwe cyane ndetse n’inshuti zabo zikajya zihamya neza ko bakundana, ubwo uyu Elcy yigaga mu mashuri yisumbuye nibwo amakuru yabaye kimomo ko King James yajyaga ajya kumusura ku ishuri, no mu biruhuko bakirirwana cyane, inshuti zabo zahamyaga ko aba bombi bakundana ntakabuza, gusa byaje kurangira uyu Elcy ashyize hanze umusore mushya bakundana ndetse batangaza ko bagiye gukora ubukwe mu minsi ya vuba.

Ishimwe Elcy yigeze gukundana na King James
Ishimwe Elcy yigeze gukundana na King James
Nyuma yo gutandukana na James yahise abona umusore mushya
Nyuma yo gutandukana na James yahise abona umusore mushya
Ishimwe Elcy azakora ubukwe vuba aha
Ishimwe Elcy azakora ubukwe vuba aha

ESE URABONA ARI UWUHE UHIGA ABANDI MU BURANGA?

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU