Wema Sepatu yahungabanyije abagabo n’abakobwa mu kirori cya “Instagram Party” cyaraye kibaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017.

Instagram Party n’ikirori gikomeye cyahurije hamwe ibyamamare bikomeye hano mu Rwanda, na Wema Sepatu maze basangira n’abakunzi babo, ndetse baranifotoranya.

Ahagana mu masaha ya Saa tatu nindi minota, ahitwa Chillax Lounge[Century Park]  I Nyarutarama hari hatangiye kuza imbaga y’abantu b’ingeri zose, ziganjemo umubare mwinshi w’igitsina gore, dore ko ari nabo basariye imbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram.

Instagram Party yitabiriye n'abakobwa beza
Instagram Party yitabiriye n’abakobwa beza



Ibyamamare bikomeye mu Rwanda birimo Abahanzikazi, Abakinnyi, Abanyamideli n’abandi b’ingeri zinyuranye nabo batangiye kugenda baza buhoro buhoro maze bagahabwa ibyicaro byabagenewe, ari nako bamwe bahabwa agasembuye kugira ngo babe bica inyota.

Umwamikazi wa Instagram muri Tanzania, Wema Sepatu wari utegerejwe n’abantu benshi yahageze saa sita, maze yakiranwa urugwiro, abakunzi be bashimishwa no kumubona imbona nkubone, hariho nabarwaniraga kumukoraho ubona ko bamutangariye cyane.

Akihagera yahise ajya ku itapi itukura kugira ngo bamufotore maze ahita yerekwa aho ajya kwicara bamuzanira Inzoga ya Champagne arayipfundura, hanyuma asangira n’abakunzi be biratinda.

Abagabo benshi bagaragaje ko bakunda cyane Wema Sepatu kuko aho yajyaga hose bamukurikiraga, ariko abashinzwe umutekano bakagerageza gukora uko bashoboye kugira ngo bamuhe agahenge.

Bamwe mu byamamare bazwi mu Rwanda bari bitabiriye ibi birori harimo Safi Madiba, Yannick Mukunzi, Asinah, Yvan Buravan, Charly na Nina, Derek wo muri Active, Platini wo muri Dream Boyz, n’abandi benshi.

Ibi birori byarangiye mu rukerera, gusa mbere yuko bihumuza, Wema Sepatu bamujyanye mu cyumba maze bakajya baha umwanya abakunzi be bakavugana, bakishimana k’uburyo buhagije.

Safi Madiba wambaye ingofero ya gisirikare, Yannick Mukunzi, Buravan, na Wema Sepatu bari bicaye mu myanya ya VIP
Safi Madiba wambaye ingofero ya gisirikare, Yannick Mukunzi, Buravan, na Wema Sepatu bari bicaye mu myanya ya VIP
Wema Sepatu yasangije abakunzi be Champagne
Wema Sepatu yasangije abakunzi be Champagne



Abantu bifotorezaga kuri Tapi itukura
Abantu bifotorezaga kuri Tapi itukura
Abakobwa bari bambaye imyambaro ishotorana
Abakobwa bari bambaye imyambaro ishotorana

Abakobwa bari bambaye imyambaro ishotorana

Sacha Kate, umwe mu bakobwa bakunzwe mu Rwanda
Sacha Kate, umwe mu bakobwa bakunzwe mu Rwanda

Charly na Nina ubwo bahageraga
Charly na Nina ubwo bahageraga
Wema Sepatu afata ifoto ya Selfie
Wema Sepatu afata ifoto ya Selfie
Rwema Dennis yicaranye na Charly na Nina na Muyoboke
Rwema Dennis yicaranye na Charly na Nina na Muyoboke
Banabyinaga
Banabyinaga
Ciney usanzwe ukora K FM
Ciney usanzwe ukora K FM
Asinah, Yannick, Sacha, na Buravan
Asinah, Yannick, Sacha, na Buravan



Abantu benshi bifotozaga Selfie i ruhande rwa Wema Sepatu
Abantu benshi bifotozaga Selfie i ruhande rwa Wema Sepatu
Wema Sepatu afungura Inzoga ya Champagne
Wema Sepatu afungura Inzoga ya Champagne

Derek wo muri Active
Derek wo muri Active

Wema Sepatu akihagera yakiranywe urugwiro
Wema Sepatu akihagera yakiranywe urugwiro

AMAFOTO: THEOS UWIDUHAYE



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU