Mu Rwanda hatangijwe ishyirahamwe rigiye gufasha abasobanuzi ba filime nyarwanda mu rwego rwo kurushaho guca akavuyo ndetse no guteza imbere aka kazi k’uburyo kazajya kavamo inyungu zifatika.

Kompani yitwa DAD ihagarariwe Jean Paul Habumugisha yahurije hamwe abasobanuzi ba filime, aho bagiye kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi, ndetse bakanaca burundu abantu birirwa biba ibihangano byabo.

Habumugisha uhagarariye DAD
Habumugisha uhagarariye DAD



DAD ije gufasha abasobanuzi kubyaza umusaruro w’amafaranga afatika aturutse mu bikorwa byabo, aho yabasinyishije amasezerano ngo bakore baharanira inyungu bari kumwe (Basenyera umugozi umwe).

Mu kiganiro Touchrwanda yagiranye n’umuyobozi mukuru wa DAD, Jean Paul Habumugisha yatubwiye ko intego nyamukuru bafite iri ukwirinda abasahura filimi zabo, ndetse bagaca burundu n’akajagari mu icuruzwa ry’ama filime.

Umusobanuzi Karemera Hassan wamamaye nka PK Production yavuze ko iyi kampani ifite gahunda nshya zizabafasha kubyara inyungu bamaze igihe bashaka, PK ahamya ko ngo hari igihe bari bagiye gufata umwanzuro wo kureka gusobanura gusa basanga abantu bagikeneye ibikorwa byabo, ngo aya n’amahirwe akomeye babonye kuko DAD izabafasha kugera kuri byinshi bari barabuze.

PK Production afite umugore n'abana batatu
PK Production yavuze ko DAD ije ikenewe



Rock Kirabiranya, umwe mu basobanuzi bakunzwe mu Rwanda
Rock Kirabiranya, umwe mu basobanuzi bakunzwe mu Rwanda
Junior The Premier nawe yasinyishijwe na DAD
Junior The Premier nawe yasinyishijwe na DAD
Rock Kirabiranya ari kumwe na Junior The Premier
Rock Kirabiranya ari kumwe na Junior The Premier
Umusobanuzi Mike nawe arimo gukorana na DAD
Umusobanuzi Mike nawe arimo gukorana na DAD

INDI NKURU WASOMA

Menya byinshi kuri PK Production uzwi mu gasobanuye



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU