Ku munsi w’ejo kw’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, akanama gagize inteko ishizwe amatora y’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kashikirijwe ibyangombwa by’abakandida bashaka kwiyamamariza ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa Ferwafa.

Abaziyamamariza kuyobora Ferwafa



Nk’uko byari byitezwe, Rwemarika Felicité wari uhagarariye komisiyo y’abagore muri komite nyobozi ya Nzamwita Vincent na we yatanze kandidature yo kuyobora iri shyirahamwe hagati ya 2018-2021.

Izina ryatunguranye mu batanze kandidature ni Rurangirwa Louis wigeze kuyobora Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF).

Rurangirwa yagejeje kandidature ye ku kanama gashinzwe gutegura amatora saa kumi na 59, umunota mbere y’uko kwakira amadosiye birangira.

Rwemarika Felecité na Rurangirwa Louis biyongereye kuri Nzamwita Vincent ” De Gaule” watanze ibyangombwa bye saa sita, ayobora iri shyirahamwe kuva mu 2014.

Aya matora yagombaga kuba tariki ya 10 Nzeli 2017 ahagarikwa n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA kuko hari amategeko atari yubahirijwe.

Biteganyijwe ko tariki ya 10 Ukuboza 2017 hazemezwa abakandida bujuje ibyangombwa byo guhatanira kuyobora FERWAFA. Aya matora azaba tariki ya 30 Ukuboza 2017 muri Lemigo Hotel.


Dore ingengabihe y’ibikorwa by’amatora

14 Ugushyingo 2017: Ikiganiro n’abanyamakuru;

15 Ugushyingo – 28 Ugushyingo 2017: Kwakira amadosiye y’abiyamamaza;

29 Ugushyingo – 1 Ukuboza 2017: Kwiga ku madosiye;

8 Ukuboza 2017: Kwakira ibyemezo bivuye muri Komisiyo y’Amatora y’ubujurire;

11 Ukuboza 2018: Ikiganiro n’Abanyamakuru nyuma yo kwemeza urutonde rw’abakandida;

11 Ukuboza 2017: Gutangaza urutonde ntakuka rw’abakandida;

11Ukuboza – 29 Ukuboza 2017 (Saa sita z’ijoro): Kwiyamamaza;

30 Ukuboza 2017: Amatora nyirizina;



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU