Umuhanzi Ali Kiba wo mu gihugu cya Tanzaniya umwe mu bahanzi bakunzwe cyane akaba anakunze kwerekana uguhangana gukomeye hagati ye na Diamond yongeye kugaragaza uguhangana gukomeye hagati ye na Diamond Platnumz.

Ali Kiba yongeye kugaragaza uguhangana gukomeye hagati ye na Diamond



Mu ijoro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2017, umuhanzi Diamond witegura gushyira hanze Album yise ‘A boy from Tandale’ yasohoye indirimbo 2 icya rimwe, imwe ayita Niache, indi ayitwa Nikome agaruka ahanini ku buzima bw’akababaro yanyuranyemo n’abagore yagiye atandukana nabo.

Ali Kiba yongeye kugaragaza uguhangana gukomeye hagati ye na Diamond

Ali Kiba nawe mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 ugushyingo akaba yahise ashyira hanze indirimbo 2 icyarimwe, imwe ayita Maumivu per Day, indi yanafatanyije na murumuna we Abdu Kiba ayita Single ibi bikaba bikomeje kugaragaza uguhangana gukomeye hagati yaba bahanzi bombi.



Ali Kiba yongeye kugaragaza uguhangana gukomeye hagati ye na Diamond

Muri Kanama uyu mwaka w’2017, Diamond Plutnumz yasohoye indirimbo iri mu njyana ya Hip Hop ari kumwe n’umuraperi Fid Q na Rayvanny bayita Fresh bagamije kwibasira Alikiba nawe wahise abasubiza akoresheje indirimbo yakunzwe bikomeye ‘Seduce Me’ ndetse iyi ndirimbo Seduce me ikaba yaraciye agahigo ko kurebwa n’abantu barenga miliyoni kuri YouTube mu gihe cy’amasaha 24 gusa.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU