Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 ugushyingo 2017, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yatandukanye n’umugabo we  Gahima Gabriel byemewe n’amategeko.



Umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nyuma yaho yari yatangarije abitabiriye igitaramo cye cyo kumurika Album ye yitwa  “New woman” ko ari umugore mushya kandi ko yahindutse, urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru  rwamaze guha gatanya isesuye aba bombi .

Uru rukiko rwibanze rwa Kacyiru rusoma umwanzuro w’uru rubanza rwavuze ko Gahongayire na Gahima bari bamaze umwaka batabana nk’umugabo n’umugore ndetse rwemeza ko bagomba guhabwa gatanya buri wese agatangira ubuzima bushya bw’urukundo ndetse urukiko rwanzuye ko nta mutungo aba bombi bagomba kugabana kubera ko nta rubyaro bari bafitanye.  Ku itariki ya 6 Nzeri 2014  Gahongayire yibarutse umwana wa mbere w’umukobwa mu  bitaro bya La Croix du Sud  ahita apfa ,aha amategeko avugako batandukana hatabayeho kugabana imitungo.



Gahima ndetse na Gahongayire , buri wese yakunze kumvikana mu itangazamakuru bavugako urukundo rwabo rurimo agatotsi kugeza nubwo bafashe umwanzuro wo kujya gusaba gatanya mur rukiko. Kuko umwaka umwe urashize Gahima atangaje ko yifuza gutandukana na Aine none kuri uyu wa kabiri ibyo yifuje abihawe n’amategeko ubu gahongayire ntakiri umugore wa Gahima.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU