Umukobwa waserukiye igihugu cy’u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2017, Ingabire Habibah yaserukanye umwambaro wa Bikini atera ikirenge mucya Akiwacu Colombe nawe waserukiye u Rwanda mu mwaka wa 2016.



Habibah Ingabire yaserutse yambaye Bikini
Habibah Ingabire yaserutse yambaye Bikini

Kwambara Bikini muri iri rushanwa bikorwa na buri mukobwa wese uryitabiriye, dore ko biri mu duce tw’ingenzi turigize.

Mbere yo guhaguruka i Kigali, Habibah yatangarije itangazamakuru ko azakomera ku muco w’u Rwanda, ndetse n’ababyeyi be bamusaba kuzerekana indangagaciro za Kinyarwanda ntiyigere yambara imyambaro igaragaza ubwambure bwe.




Mu cyiciro cyo kwiyerekana batambuka kuri piscine, Habibah Ingabire yaserukanye Bikini y’ubururu ateruye n’agatambaro kanditseho izina ry’igihugu cy’u Rwanda.

Habibah Ingabire yaserutse yambaye Bikini
Habibah mbere yo kujya hanze, yari yatangaje ko azerekana indangagaciro za Kinyarwanda
Habibah Ingabire yaserutse yambaye Bikini
Ababyeyi ba Habibah bari bamusabye kutazerekana ubwambure bwe
Habibah Ingabire yaserutse yambaye Bikini
Habiba yaserukanye imyambaro yo kogana izwi nka Bikini

Habibah Ingabire yaserutse yambaye Bikini Habibah Ingabire yaserutse yambaye Bikini

Aya mafoto akomeje kuvugisha benshi dore ko iyo umukobwa yambaye Bikini hano mu Rwanda bamwe bavuga ko ari uguta umuco, abandi bakavuga ko uwitabiriye irushanwa agomba gukurikiza amategeko arigenga uko yakabaye.

Ku rundi ruhande, Uwase Hirwa Honoline wamamaye ku izina rya “Miss Igisabo” aherutse kwanga kwambara Bikini mu marushanwa ya Miss Earth aherutse kubera mu gihugu cya Phillipine.



Hirwa Honoline aherutse kwanga kwambara Bikini mu marushanwa ya Miss Earth 2017
Hirwa Honoline aherutse kwanga kwambara Bikini mu marushanwa ya Miss Earth 2017

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU