Umuhanzi ukunzwe n’imbaga nyamwinshi, Mugwaneza Lambert uzwi ku izina rya Social Mulla yagaragaye yishimanye cyane n’umukunzi we Nailla mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu muhanzi.

Social Mulla yizihije isabukuru y'imyaka 25 y'amavuko
Social yizihije isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko

Social Mulla ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi kubera indirimbo ye yitwa Superstar ikomeje kwamamara mu buryo buteye ubwoba, si ibyo gusa kandi kuko uyu muhanzi yakoze ibikorwa byinshi byatumye yigarurira imitima ya benshi.

Kuwa gatatu tariki ya 08 Ugushyingo 2017 nibwo Social Mulla yizihije isabukuru y’imyaka 25 amaze ku isi, ibirori byo kwishimira uyu munsi udasanzwe byari byitabiriwe n’umugore we Uwase Nailla, Nizzo Kabossi uririmba mu itsinda rya Urban Boyz, hamwe n’inshuti za hafi z’uyu muhanzi.



Social yashimangiye urwo akunda Nailla maze basomanira mu ruhame rw’abantu benshi bari bitabiriye ibi birori, bagaragaza ko umubano wabo ntacyawuhungabanya, muri make ubona ko bafite urukundo nyarwo hagati yabo.

Social Mulla yasomanye n'umukunzi we biratinda
Social yasomanye n’umukunzi we biratinda

Nkuko bigaragara mu mafoto, uku niko byari byifashe mu isabukuru ya Social Mulla

Nizzo Kabossi ni umwe mu bitabiriye ibirori by'isabukuru ya Social
Nizzo Kabossi ni umwe mu bitabiriye ibirori by’isabukuru ya Social



Social n'umukunzi we bafatanyie gukata umutsima
Social n’umukunzi we bafatanyie gukata umutsima
Bari bafite ibyishimo bidasanzwe
Bari bafite ibyishimo bidasanzwe



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU