Imbuga nkoranyambaga zikomeje gufata iyambere mu kwigarurira imitima ya benshi, kuko abantu basigaye bamara umwanya munini kuri Murandasi bareba aho isi igeze, n’ amafoto yakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, Facebook, Twitter n’izindi ziri mu zimaze kugira imbata abantu benshi, uko bukeye uko bwije umubare w’abantu bakoresha izi mbuga ugenda barushaho kwiyongera cyane.

Hari igihe umuntu w’icyamamare ashyira hanze ifoto igakundwa by’akataraboneka bitewe n’amagambo runaka akurura abantu aba yanditseho, cyangwa se ibihe byiza biba bigaragara kuri iyo foto, nk’ amafoto yakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Umuhanzikazi Beyonce Knowless niwe ufite ifoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga mu mateka y’isi, Beyonce yabashije guca agahigo ko kugira amafoto abiri yakunzwe(Likes) n’abantu barenga miliyoni 10.

Beyonce afite amafoto abiri yakunzwe n'abantu benshi ku isi
Beyonce afite amafoto abiri yakunzwe n’abantu benshi ku isi



Abarenga miliyoni 11 nibo bakunze (Like) iyi foto
Abarenga miliyoni 11 nibo bakunze (Like) iyi foto

Kugira ngo umuntu ashyire hanze ifoto maze ikundwe n’abantu barenga miliyoni 10 n’igikorwa kidakundira ubonetse wese, kuko bisaba byibuze kuba ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 80.

Ifoto ya Beyonce atangaza ko atwite impanga niyo yaciye agahigo ko gukundwa n’abantu benshi ku isi, ikaba ikurikirwa n’ifoto ya Cristiano Ronaldo amenyekanisha ko yibarutse umwana wa kane, mu gihe ifoto ya Selena Gomez yahawe impyiko iza mu mwanya wa gatatu.

Ifoto ya Cristiano atangaza ko bakiriye umwana wa kane mu muryango wabo yarakunzwe cyane
Ifoto ya Cristiano atangaza ko bakiriye umwana wa kane mu muryango wabo yarakunzwe cyane
Ifoto ya Selena Gomez atangaza ko yahawe impyiko yabashije kwandika amateka mu mafoto yakunzwe cyane ku isi
Ifoto ya Selena Gomez atangaza ko yahawe impyiko yabashije kwandika amateka mu mafoto yakunzwe cyane ku isi



Urutonde rw’abantu bakurikirwa cyane ku Isi

Uru n'urutonde rw'ibyamamare bikurikiwe cyane ku isi ya rurema ku rubuga rwa Instagram
Uru n’urutonde rw’ibyamamare bikurikiwe cyane ku isi ya rurema ku rubuga rwa Instagram

Urutonde rwa Page za Facebook zikurikirwa n’abantu benshi ku isi

Uru n'urutonde rwa Facebook Page zikurikirwa n'abantu benshi ku isi
Uru n’urutonde rwa Facebook Page zikurikirwa n’abantu benshi ku isi

Urutonde rw’amafoto 10 yakunzwe cyane kuri Instagram mu mateka y’isi

Uru n'urutonde rw'amafoto yakunzwe cyane mu mateka y'isi
Uru n’urutonde rw’amafoto yakunzwe cyane mu mateka y’isi



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU