Umuraperi ukunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda, Ndayishimiye Bertrand uzwi ku izina rya Bull Dogg yagaragaye mu isura nshya itandukanye cyane n’uburyo abantu basanzwe bamuzi.

Ndayishimiye Bertrand uzwi ku izina rya Bull Dogg ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda
Ndayishimiye Bertrand uzwi ku izina rya Bull Dogg ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda




Bull Dogg ni umwe mu baraperi bagize itsinda rya Tuff Gang, akaba yaramamaye cyane mu ndirimbo nka Mechament, He for she, Cinema, Imfubyi n’izindi nyinshi.

Mu rwego rwo kwerekana itandukaniro, Bulldog yafashe umwanzuro wo gusiga amarangi(Tenture) y’umweru mu bwanwa bwe.

Bulldog yasize Tenture y'umweru mu bwanwa bwe
Bulldog yasize Tenture y’umweru mu bwanwa bwe



Bulldog yahinduye Style y'ubwanwa bwe
Bulldog yahinduye Style y’ubwanwa bwe

Abakunzi be bakomeje kumugereranya n’umuhanzi Koffi Olomide AKA Mopao nawe ufite Tenture mu bwanwa bwe.

Tubibutse ko mu minsi ishize Bulldog aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa Mpe Enkoni nshyashya ivuga ku buzima bugoye bw’abajene.




Kanda hano wumve Mpe Enkoni ya Bulldog

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU