Amagambo ateye ubwoba Wema Sepetu yatangaje ntiyashimishije abafana beUmukinnyi w’amafilimi ndetse akaba n’ Umunyamideli wo muri Tanzaniya Wema Sepetu uherutse mu Rwanda ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’abakoresha Instagram kiswe “KFM Instagram Party”,  yafashe icyemezo kitashimishije na gato benshi mu bafana be ubwo yatangazaga ko yifuza gupfa, ndetse ko akeneye no kuba avuye ku mbuga nkoranyambaga kugirango ahunge amagambo y’abamuvuga.



Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagran ndetse n’uko ikinyamakuru Ghafla cyabitangaje,  ngo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2017 nibwo Wema yashyize ubutumwa kuri instagram ye gusa nyuma y’amasaha make agahita abusiba, ubutumwa bwerekanaga ko Wema Sepetu yinubiraga uburyo abantu bakomeje kugenda bamuvugaho cyane, ndetse avuga ko aramutse apfuye atakongera kuvugwa.

Wema yagize ati: ”Hari umunsi nzapfa gusa sinzi niba muzakomeza kumvuga no kumbwira amagambo yo kuntuka. Hari ikindi gihe nizeye ko Allah azanyakira kuko ibibera kuri iyi Si ni byinshi. Hari igihe nsaba Imana ngo iyo mba ntariho, ariko nkongera nkavuga nti: ’hari ibyo ngomba kurangiza’ ndetse n’ibi byose bizashira. Ndatekereza ko nkeneye kugaragara ku mbuga nkoranya mbaga ikindi gihe… nshuti zanye rwose simbishoboye, ndarambiwe”.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye Wema Sepetu kuvuga aya magambo yumvikanamo ukwiheba gukabije ndetse no gushaka gusezera ku mbuga nkoranyambaga,  gusa ibi abitangaje nyuma yo kwibasirwa mu bitutsi bikabije bitewe n’uko umunyarwenya akaba n’umukinnyi w’ama filime Steven Nyerere yatangaje ko yaba ari hafi gusubira mu ishyaka riri ku butegetsi CCM (Chama Cha Mapinduzi) yari yaravuyemo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU