Umukino wahuzaga ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe ya Ethiopia mu gushaka itike yo kwerekeza muri CHAN izabera muri Maroc umwaka utaha urangiye ikipe y’Amavubi azamuriye ibendera ry’u Rwanda muri Ethiopia.

Amavubi azamuriye ibendera ry'u Rwanda muri Ethiopia



Umukino waberaga muri Ethiopia aho ikipe y’igihugu Amavubi yakinaga n’ikipe ya Ethiopia aho birangiye abasore b’u Rwanda bahesheje ishema igihugu batsinda ikipe ya Ethiopia ibitego 3 kuri 2.

Amavubi azamuriye ibendera ry'u Rwanda muri Ethiopia
Abafana bari baje gushigikira u Rwanda bari benshi

Umukino wari ukomeye cyane urangiye ikipe y’igihugu Amavubi itsinze ikipe ya Ethiopia ibitego 3 kuri 2 ibitego by’uRwanda byatsinzwe na Eric Rutanga ikindi gitsindwa na Hakizimana Muhadjili naho icya gatatu gitsindwa na Biramahire Abeddy.

Amavubi azamuriye ibendera ry'u Rwanda muri Ethiopia

Hakaba hateganyijwe umukino wo kwishura nyuma y’icyumweru umukino uzabera i Kigali Amavubi akaba afite amahirwe menshi yo kwerekeza muri CHAN izabera muri Maroc.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU