Igikomangoma mu Bwami bw’u Bwongereza, Harry aherutse kwambika impeta umwari witwa Meghan Markle bitegura kurushingana mu mwaka utaha wa 2018.

Prince Harry aritegura kubana na Meghan Markle
Prince Harry aritegura kubana na Meghan Markle

Prince Harry aritegura kubana na Meghan Markle
Igikomangoma Harry w’imyaka 33 ni bucura mu muryango w’Igikomangoma Charles Philip Arthur George n’Igikomangomakazi muri Wales, Diana Frances. Yavutse ari uwa gatatu mu basimbura Umwamikazi Elizabeth II nyuma ya Se na mukuru we William, ubu ni uwa gatanu kuko umuryango wiyongereyemo abishywa be George na Charlotte.

Igikomangoma Hary aherutse kwereka Isi yose ko agiye kurushingana na Meghan Markle w’imyaka 36 maze bifotoreza imbere y’ itangazamakuru mu mbuga ya Sunken Garden iherereye muri Kensington Palace.

Harry na Meghan bifotoreje imbere y'itangazamakuru
Harry na Meghan bifotoreje imbere y’itangazamakuru

Hary yambitse impeta ihenze cyane Markle iriho na diyama ebyiri zari iz’umubyeyi we(Igikomangomakazi Diana).

Harry yambitse impeta ihenze cyane Meghan
Harry yambitse impeta ihenze cyane Meghan
Abantu bo mu miryango yabo barishimye cyane batangaza ko bishimiye umubano wa Harry na Meghan, baboneraho no kubifuriza ishya n’ihirwe hagati yabo.

Nta tariki izwi izaberaho ubukwe nyirizina bwa Prince Hary na Meghan, gusa biteganyijwe nibamara gusezerana bazajya kwibera ahitwa I Nottingham Cottage ho muri Kensington Palace

Rachel Meghan Markle ugiye kurushingana  n’igikomangoma cy’u Bwongereza yatandukanye n’umugabo wa mbere witwa Trevor Engelson muri 2013, bari bamaranye imyaka ibiri. Uyu mugore w’imyaka 36 y’amavuko wari usanzwe ari umukinnyi wa filime uzwi muri USA wanamenyekanye muri filime nka “Fringe” n’izindi, yavuze ko yiyemeje guhita ahagarika uwo mwuga yakoraga.TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU