Anita Pendo uherutse kwibaruka imfura y’umuhungu, amubyaranye n’umukunzi we Nizeyimana Alphonse Ndanda yashyize yerekana ifoto ye nyuma y’amezi agera kuri atatu yibarutse.

Anita Pendo yashyize yerekana ifoto y'umwana we na Ndanda



Kuri iki cyumweru gishize nibwo Anita yashyize ifoto y’uyu mwana we kuri instagram maze yandikaho amagambo yibaza impamvu umwana we akunda kurya urutoki. Yagize ati “ariko muhungu wanjye yise RNT ninde wakubwiye ko batamira intoki zose.”

Mu kwandika ayo magambo, Anita yaboneyeho abwira abamukurikirana ku rubuga rwa Instagram ko noneho ntacyo bamushinja kuko yaberetse isura y’umwana we bahoraga bamubaza, aho yabivuze muri aya magambo: “Ubwo mugiye kuvuga ngo mubereke. Uretse amaso n’izuru ubwose ntimwamubonye koko. Mwabonye amaguru mare mare, amasoso, amatama, kibonge, akaba n’umuhungu w’imibiri yombi.”

Nk’uko bigaragara ku ifoto Anita yashyize kuri Instagram,  bigaragara ko yagerageje guhisha isura y’umwana we akoresheje agashushanyo k’umutima ku buryo kubona amaso n’amazuru bitoroshye.

Anita Pendo yashyize yerekana ifoto y'umwana we na Ndanda



Nyuma yo gushyiraho ifoto, benshi mu bamukurikira bamwinginze bamusabaga ko ubutaha noneho azagaragaza isura y’umwana ariko Pendo yakomeje kuryumaho avuga ko amubyara yari wenyine.

Anita Pendo yashyize yerekana ifoto y'umwana we na Ndanda

Anita Pendo akaba yakomeje gusabwa na benshi ko ubutaha yazerekana ifoto y’umwana we igaragaza neza mu maso. 



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU