Ni kenshi twumva bamwe mu byamamare hano ku si bakora ibintu bifitiye rubanda nyamwishi akamaro ariko hari n’abandi ibikorwa byabo bigayitse bibashyira ku karubanda ku buryo kubigarura bibagora, ari muri uru rwego twbahisemo kubagezaho ibyamamare byaciye inyuma abakunzi babo bikavuza ubuhuha.

ibyamamare byaciye inyuma abakunzi babo bigacika



Bamwe mu byamamare baciye inyuma abakunzi babo bikamenyekana ku isi hose ndetse bikanabaviramo gutandukana:

Gwen Stefani na Gavin Rossdale

GStefani and Gavin Rossdale

Imyaka 13 Gwen na Gavin bari bamaranye babana nk’umugabo n’umugore yashyizweho akadomo n’uko Gavin Rossdale yashinjwe guca inyuma Gwen, by’agahebuzo akaba yaramuciye inyuma n’umukozi wareraga abana babo batatu.

Sandra Bullock na Jesse James

Sandra Bullock and Jesse James

Sandra Bullock na Jesse James batandukanye nyuma yuko amakuru asesekaye hose avuga ko Jesse yaciye inyuma Sandra n’umunyamidelikazi, Jesse kandi nawe akabyiyemerera asaba imbabazi ariko bikanga.

Arnold Schwarzenegger na Maria Shriver

Arnold Schwarzenegger and Maria Shriver

Arnold Schwarzenegger yatandukanye n’umugore we Maria Shriver muri 2011 nyuma y’imyaka 25 babana. Impamvu y’itandukana ikaba ari uko byaje kumenyekana ko Arnold yabyaranye umwana n’uwari umukozi wabo imyaka 17 mbere y’uko bimenyekana. Bagerageje kwiyunga mbere yo gutandukana ariko biba ibyubusa.

Ben Affleck na Jennifer Garner

Ben Affleck na Jennifer Garner

Ben Affleck na Jennifer Garner bamaranye imyaka 9, n’ubwo bari batangaje itandukana ryabo, inkuru y’uko Affleck yaciye inyuma umugore we n’umukozi wabarereraga umwana nayo yaciye ibintu. Kugeza magingo aya ntibaratandukana burundu arikontibabana mu nzu imwe.

Brad Pitt na Jennifer Aniston

Brad Pitt and Jennifer Aniston

Brad Pitt na Jennifer Aniston batandukanye nyuma y’uko Pitt yashinjwaga guca inyuma Aniston abikoranye na Agelina Jolie, nyuma baza no kubana n’ubwo nabo batandukanye.



Tiger Woods na Elin Nordgren

Tiger Woods and Elin Nordgren

Tiger Woods n’umugore we Elin bari bameranye neza nyuma muri 2010 biza kumenyekana ko Tiger Woods yariafite inshoreke zigera kuri 12, nyuma umugore akaza kumwirukana. ubu baratandukanye burundu.

Meg Ryan na Dennis Quaid

Meg Ryan na Dennis Quaid

Meg na Dennis bamaranye imyaka 10 nyuma Meg Ryan aza guca Dennis inyuma n’undu mukinnyiwa Film Russell Crowe ubwo barimo gukora amashusho ya Filimi yitwa ‘Proof Of Life’ Meg yakinanye na Russell. Meg yaje gutangaza ko umugabo we Dennis nawe yamucaga inyuma mu myaka yose bamaranye, ariko Dennis akabihakana. Baratandukanye burundu.

Cheryl na Ashley Cole

Cheryl and Ashley Cole

Cheryl n’umugabo we wa mbere Ashley Cole wakiniraga ikipe ya Arsenal n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza. Ashley yaciye inyuma umugore we bwa mbere arababarirwa, nyuma aza kongera kumuca inyuma nanone, ari nabwo umubano wabo washyizweho akadomo bagatandukana.

Ronan Keating and Yvonne Connolly

Ronan Keating and Yvonne Connolly

Ronan Keating wahoze aririmba mu itsinda Boyzone ryo mu gihugu cy’Uwongereza yatandukanye n’umugore we Yvonne Keating w’umunyamidelikazi bitewe n’uko Ronan yamuciye inyuma n’umubyinnyi witwa Francine. Batandukanye nyuma y’imyaka 17 babana.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU