Nyuma y’ibibazo bitandukanye aho umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana ndetse n’umutoza mukuru Karekezi Olivier akaba ari mu maboko ya Police ubu Rayon Sports yaba yamaze kubona umutoza mushya.

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier
Karekezi Olivier wari umutoza mukuru wa Rayon Sports ari mu maboko ya Police



Umwe mu bigeze gukinira ikipe ya Rayon Sports ndetse akayigiriramo ibihe byiza Jeanot Witakenge yaba ari mu nzira zo kugaruka muri iyi kipe nk’umutoza nyuma y’ibibazo bitandukanye bijyanye n’abatoza biri muri iyi kipe.

Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sports yapfuye urupfu rutunguranye

Jeannot Witakenge watozaga ikipe ya Mpuugano y’i Bukavu yayisimbuwemo na Raoul Shoung wahoze na we atoza Rayon Sports akaba yaravuye muri Rayon Sports muri 2006 yerekeza muri Saint Eloi Lupopo yo muri RDC, Muri 2008 nibwo yagarutse mu Rwanda aje muri APR FC nayo yagiriyemo ibihe byiza bikaba bivugwa ko Rayon Sports iri mu biganiro nawe ngo abe yaza gutoza iyi kipe.



Jeannot Witakenge ashobora kuza kuba umutoza wa Rayon Sports

Kuri ubu Rayon Sports iri gutozwa na Romami Marcel usanzwe ashinzwe kongerera ingufu abakinnyi ndetse na Nkunzingoma Ramadhan umutoza w’abazamu bikaba bivugwa ko Jeannot Witakenge aramutse aje muri iyi kipe yaba umutoza mukuru noneho mugihe Karekezi Olivier yazagaruka Jeannot Witakenge agahita aba umutoza wungirije.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU