Umuhanzikazi Butera Knowless wigize kugirana umubano wihariye n’itsinda rya Urban Boyz yagize icyo atangaza kugusenyuka kwaryo, ndetse agira n’inama aha buri wese mu rugendo rwe rwa Muzika.

Mu minsi ishize nibwo amakuru yabaye kimomo ko Safi Madiba yasezeye mu itsinda rya Urban Boyz, afata umwanzuro wo kwikorana ndetse yatangiye gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ze wenyine.

Abantu benshi baravugishijwe cyane, bamwe bati Urban Boyz igiye kwibagirana, abandi bati ni iyihe mpamvu yatumye Safi asezera, gusa mu kiganiro Nizzo na Humble G bagiranye na Touchrwanda, batubwiye ko Urban Boyz ari Company, hamwe umuntu umwe agenda abandi bagakomeza gukora.

Umuhanzikazi Butera Knowless wigeze gukundana na Safi Madiba mu mwaka yashize yagize icyo avuga ku kuba Urban baracitsemo kabiri, ndetse anabagira inama.



Butera Knowless arashimangira ko bose nibagira umutima ushaka bazagera ku ntego bihaye
Butera Knowless arashimangira ko bose nibagira umutima ushaka bazagera ku ntego bihaye

Knowless yagize ati “Safi ni umuntu mukuru, kiriya n’icyemezo yafashe yumva kimunogeye, ni umuririmbyi mwiza ndizera ko azabikora niba afite umutima ushaka kuko buriya yapanze inzira azakoramo umuziki we, abasigaye nabo(Nizzo na Humble G) nabo bazabikora icyambere ni ukugira umutima ushaka, ku isi niko bigenda hari igihe ibintu bikunda cyangwa se bikanga, iyo byanze rero biba ngombwa ko habaho gutandukana.”

Tubibutse ko Butera Knowless aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yitwa Uzagaruke.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU