Ishyirahamwe ry’umukino wa CAF ryamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 11 hazavamo umukinnyi w’umwaka muri Afurika, ndetse n’abakinnyi 10 bazavamo umukinnyi w’umwaka mu bakina ku mugabane wa Afrika.

Image result for caf awards 2017



Aba bakinnyi bakaba baratowe n’abagize akanama tekinike ndetse n’inzobere za CAF, abasesenguzi ku ma televiziyo ndetse n’ibitangazamakuru byigenga, bakurwa mu rutonde rw’abakinnyi 30 bari bashyizweho mbere muri ibi byiciro byombi. Icyiciro cya kabiri ari na cyo cyanyuma kizakorwa n’abatoza b’amakipe y’ibihugu, ndetse n’abantu 10 b’inzobere bazaturuka mu itangazamakuru.

Riyad Mahrez wegukanye igikombe cy’umwaka ushize ntabwo yagarutse mu bazavamo uzahembwa uyu mwaka. Ni no kunshuro ya mbere abakapiteni b’amakipe y’ibihugu y’abagabo bazagira uruhare muri aya matora yo guhitamo uzatsinda muri ibi byiciro byombi.

https://www.touchrwanda.com



Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Uganda Denis Onyango watowe nk’umukinnyi w’umwaka mu bakina imbere muri Afurika mu mwaka ushize, ni we wenyine ugaragara kuri izi ntonde zombi, akaba umukinnyi rukumbi ukina imbere muri Afurika uri mu bazatoranywamo umukinnyi w’umwaka muri rusange. Biteganyije ko umuhango nyirizina wo gutanga ibihembo uzaba tariki ya 4 Mutarama 2018 i Accra muri Ghana.

Abakinnyi 11 bazakurwamo umukinnyi w’umwaka:

Bertrand Traoré (Burkina Faso et Olympique Lyonnais), Denis Onyango (Ouganda et Mamelodi Sundowns),Karim El Ahmadi (Maroc et Feyenoord), Keita Balde (Sénégal et Monaco), Mohamed Salah (Egypte et Liverpool), Naby Keita (Guinée et RB Leipzig), Pierre-Emerick Aubameyang (Gabon et Borussia Dortmund), Sadio Mané (Sénégal et Liverpool), Victor Moses (Nigeria et Chelsea), Vincent Aboubakar (Cameroun et FC Porto),Yacine Brahimi (Algérie et FC Porto).

Abakinnyi 10 bazakurwamo umukinnyi w’umwaka mu bakina imbere muri Afurika:

Achraf Bencharki (Marocco et Wydad Athletic Club), Ahmed Fathi (Egypte et Al Ahly), Ali Maaloul (Tunisie et Al Ahly), Aristide Bancé (Burkina Faso et El Masry), Ben Malango (RD Congo et TP Mazembe), Denis Onyango (Ouganda et Mamelodi Sundowns), Jeremy Brockie (Nlle Zélande et SuperSport Utd),Junior Ajayi (Nigeria et Al Ahly), Mohamed Ounnajem (Maroo et Wydad Athletic Club), Taha Yassine Khenisssi (Tunisie et Espérance)



IBINDI BYICIRO BIZAHEMBWA UWO MUNSI:

Umukinnyi w’umugore w’umwaka, Asisat Oshoala (Nigeria & Dalian Quanjian), Chrestina Kgatlana (South Africa & UWC Ladies), Gabrielle Aboudi Onguene(Cameroon & CSKA Moscow), Rutendo Makore (Zimbabwe & Black Rhinos), Tabitha Chawinga (Malawi & Kvarnsvedens)

Ikipe y’igihugu y’abagore y’umwaka:

Ghana U-20, Kenya, Nigeria U-20, South Africa, Zimbabwe.

Umutoza w’umwaka:

Gernot Rohr (Nigeria), Hector Cuper (Egypt), Hugo Broos (Cameroon), L’Hussein Amoutta (Wydad Athletic Club), Mihayo Kazembe (TP Mazembe).

Ikipe y’igihugu y’umwaka:

Cameroon, Egypt, Mali U-17, Nigeria, Zambia U-20

Ikipe ya Club y’umwaka:

Al Ahly, Mbabane Swallows, SuperSport United, TP Mazembe, Wydad Athletic Club

Umukinnyi w’umwana w’umwaka:

Eric Ayiah (Ghana & Charity Stars), Krepin Diatta (Senegal &Sarpsborg), Luther Singh (South Africa & Braga),Patson Daka (Zambia & Liefering),Salam Giddou (Mali & Guidars)

Umusifuzi w’umwaka:

Bamlak Tessema (Ethiopia), Ghead Grisha (Egypt),Janny Sikazwe (Zambia), Malang Diedhiou (Senegal), Mehdi Abid Charef (Algeria), Papa Bakary Gassama (Gambia)



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU