Itsinda rya charly na Nina kuri uyu wa gatanu ryerekeje muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo i Bukavu aho bagiye kuhakorera igitaramo bakigera i Bukavu bakaba bakiriwe n’abantu benshi cyane. 



Charly na Nina n’itsinda rimaze kwigarurira imitima y’abantu batari bake haba mu Rwanda ndetse no kurwego mpuzamahanga iri tsinda rikigera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo i Bukavu aho bagiye gukorera igitaramo bakaba bakiriwe n’imbaga y’abantu benshi.

Nyuma y’ibitaramo bibiri bazakorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo harimo iikigomba kuba kuri uyu wa gatandatu ahitwa La Salle Marie Claire ndetse nikizaba ejo ku cyumweru ahitwa Kadutu au village petite ya quartier ,Charly na Nina bakaba bagomba guhita bagaruka i Kigali mu myiteguro yo kumurika album yabo.



Uko byari byifashe Charly na Nina bagera i Bukavu





TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU