Itsinda rya Charly na Nina muri iki cyumweru dushoje ryari ryagiye gutaramira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakaba barashimishije abitabiriye igitaramo kurwego rwo hejuru.



Charly na Nina bakomeje kugenda bakora ibitaramo ahantu hatandukanye mumpera z’icyumweru dushoje bakaba barataramiye abakunzi babo bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iki gitaramo kikaba cyaritabiriwe n’imbaga y’abantu.

Uko byari byifashe bakigera i Bukavu

Iri tsinda ryageze i Bukavu kuwa gatanu rikaba ryarakiriwe n’imbaga y’abantu benshi ndetse bikaba ari nako byaje kugenda mu gitaramo bahakoreye dore ko nacyo cyitabiriwe kurwego rwo hejuru.



Charly na Nina bakaba bazashyira hanze album yabo ya mbere yitwa Imbaraga iki gitaramo cyo kumurika Album yabo kikaba kizaba ku 01 ukuboza uyu mwaka aho basaba abakunzi babo kuzaza kubashyigikira ari benshi cyane.

Uko byari byifashe-Amafoto





TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU