Umunyarwenya Clapton Kibonke ukunzwe cyane mu ruhando rw’imyidagaduro ya hano mu Rwanda yateguye igitaramo cyo kwishimana n’abana muri iyi minsi mikuru yo kwizihiza Noheli n’umwaka mushya.




Kibonke Clapton azwi cyane muri filime ya Seburikoko, ndetse no muri Comedy zinyuranye, si ibyo gusa kandi kuko uyu musore asigaye aririmba indirimbo z’Imana nazo zikunzwe cyane mu minsi ya none.

Clapton Kibonke arakunzwe cyane mu ruhando rwa Sinema nyarwanda
Clapton Kibonke arakunzwe cyane mu ruhando rwa Sinema nyarwanda

Tariki ya 24 Ukuboza 2017, Clapton yateguye igitaramo cyo kwishimana n’abana bato mu rwego rwo kurushaho kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli wibukwaho ivuka ry’umwana w’Imana, Yesu Kristo.

Clapton Kibonke akunzwe n’abantu b’ingeri zose harimo n’abana bato, yatangarije umunyamakuru wa Touchrwanda ko yiteguye kuzashimisha abakunzi be mu ishusho ya Le Pere Noel.



Clapton yateguye igitaramo cyo kwishimana n'abana kuri Noheli
Clapton yateguye igitaramo cyo kwishimana n’abana kuri Noheli

Bimwe mu bikorwa bizakorwa muri iki gitaramo harimo kwisiga amarangi mu maso, imikino ya Playstation, urwenya rwa Kibonke, amarushanwa ya Kung-Fu n’imbyino zinyuranye.

Iki gitaramo kizabera Kicukiro ahazwi nka Mutesi Kids Park, guhera saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi 5000.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU