Nzamwita Vincent De Gaulle, yatangaje ko ashobora kuzahagarika ibikorwa byo kongera kwiyamamariza indi manda ya kabiri ku mwanya yari amazeho imyaka ine, mu gihe yabona ko atagifitiwe icyizere.



Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita De gaulle watorewe kuyobora FERWAFA muri Mutarama2014 ku majwi 19 kuri 37 y’abatoye, atsinda abandi bane bari bahanganye barimo Ntagungira Célestin ‘Abega’ wari umaze imyaka ibiri ku buyobozi wabonye amanota 13; Munyandamutsa Augustin wabonye amanota atatu; Mbanda Jean na Gisanura Raoul bombi babonye inota rimwe.

Mu myaka ine Nzamwita amaze ayobora iri Shyirahamwe, ryaranzwe n’ibihe bitandukanye birimo ibyiza nko gutegura irushanwa rya CHAN 2016 no gutsura umubano n’andi mashyirahamwe mu rwego rw’ubufatanye, ariko yagiye anengwa kenshi kuba yarananiwe gushyiraho amarushanwa y’abana no kubaka Ikipe y’Igihugu Amavubi ikomeye ndetse n’imikoreshereze y’umutungo mu buryo budasobanutse.

Ibi byatumye icyizere yari afitiwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru n’abanyamuryango ba Ferwafa kigabanuka ndetse bamwe ntibariye iminwa mu kugaragaza ko ibyiza yakwegura agaha abandi umwanya ariko abima amatwi.

Mu matora ya Perezida yari ateganyijwe itariki ya 10 Nzeri 2017 akaza guhagarikwa na FIFA bitewe n’imitegurire mibi, Nzamwita yari yongeye kwiyamamaza ahanganye na Mwanafunzi Albert wari watanzwe n’itsinda ry’abanyamuryango bishyize hamwe baharanira impinduka muri FERWAFA.



Nubwo icyo gihe yari yagaragaje ko afite inyota yo kongera kuyobora Ferwafa, kuri uyu wa Kane, Nzamwita yatangarije Radio Rwanda ko mu yandi matora ateganyijwe tariki 30 Ukuboza 2017, azabanza akareba niba abanyamuryango bakimukeneye yabona atari ko bimeze akareka kwiyamamaza aho kwizirika ku batamushaka.

Yagize ati “Nzabanza numve impumeko yabo [abanyamuryango] kuko nta mpamvu yo kwizirika mu bintu batagushakamo.”

Abajijwe igihe azaba yamaze gufatira umwanzuro, yagize ati “Ubundi utangira ibikorwa byo kwiyamamaza iyo ubonye ko bitakumereye neza, kandidatire ufite uburenganzira bwo kuyivanamo.”

Kugeza ubu igihe cyo gutanga kandidatire ku bashaka kwiyamamariza uyu mwanya ntikiramenyekana kuko akanama gashinzwe gutegura amatora kashyizweho ku Cyumweru mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe, gusa amategeko agena ko bikorwa mbere y’iminsi 30 ngo amatora abe.

Iyi nama y’inteko rusange idasanzwe yanakuyeho zimwe mu nzitizi zashyirwaga ku biyamamaza nk’imyaka bagomba kuba bamaze mu mupira iva kuri itatu iba ibiri muri itanu iheruka, iy’amavuko iba kuva kuri 28-70.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU