Nyuma y’ibyumweru birenga bine amaze mu gihugu cy’ubushinwa na bagenzi barushanwa, umunyarwanda kazi akaba na Miss Rwanda 2017, Miss Iradukunda Elsa yifitiye ikizere cyo kwegukana ikamba rya Miss world 2017.

Dore impamvu Miss Iradukunda Elsa afite icyizere cyo kuzatwara Missworld 2017



Iradukunda Elsa ufite uburebure bwa santimetero 76(7.6m) niwe wari umaze igihe aserukira u Rwanda mu marushanwa ya Missworld 2017 aho ku munsi w’ejo umukobwa uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga mu isi azamenyekana, Miss Iradukunda Elsa abajijwe uko yiyumva mbere y’umunsi wanyuma w’irushanwa yabwiye touchrwanda ko yifitiye ikizere.

Miss Iradukunda Elsa yabaye  umukobwa uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga mu rw’imisozi igihumbi ku wa 25 gashyantare 2017 aho yahise ahabwa ibihembo bikomeye birimo imodoka ya Suzuki SX4 ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda,nk’uko Miss Iradukunda ajya gutwara ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017 yumvaga bizarangira ahesheje ishema umuryango n’ubu yiteguye neza kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu gihugu cy’ubushinwa.

Miss Iradukunda Elsa ageze kure imishinga yari yiyemeje gukora ubwo yatwaraga ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017,aho yari afite umushinga wo gufasha Leta guha ingufu gahunda ya Made in Rwanda,akanafasha ba rwiyemezamirimo bari muri uwo murongo. Kuri ubu Miss Iradukunda Elsa ahagarariye club ya Made in Rwanda irimo kwitegura kuzitabira Made in Rwanda expo izaba kuhera ku wa 29 ugushyingo kugeza ku wa 5 ukuboza 2017.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU