Papa Francis ni we mu Papa wa 266 mu ba Papa bayoboye Kiliziya gatolika ndetse akaba n’umushumba wa Kiliziya wambaye umwenda w’ubushumba afite impyiko imwe rukumbi.

impamvu Papa Francis afite impyiko imwe gusa

 



Associated press yatangaje ko papa Francis ngo yakuwemo impyiko ye akiri ingimbi nyuma gufatwa na infection. icyo gihe bitewe ni uko imiti ikoreshwa ubu ikoreshwa mu kubuza bacteries kororoka izwi nka antibiotic icyo gihe ntabwo yabagaho,ibi nibyo byatumye akurwamo impyiko imwe kugirango infection idakomeza gukwirakwira mu mubiri we.

iyi infection yari yafashe nyirubutungane Papa Francis yari mbi cyane kuko yamuteraga kuva amaraso mu mubiri nk’uko Dr. John Belperio akaba n’umwarimu muri kaminuza ya calfornia Los Angeles yabitangarije ikinyamakuru associated press avuga ko ngo nta kindi cyari gushoboka kugirango iva ry’amaraso rirekere usibye gusa kuba bakuramo imwe mu mpyiko ze.

Pope Francis ni umushumba wa Kiliziya gatolika ukunzwe n’urubyiruko cyane akaba yaravutse ku wa 17 ukuboza 1936 ahitwa, Flores, Buenos Aires mu gihugu cya Argentine muri amerika y’amagepfo akaba yarize amashuri ye ya Kaminuza muri Milltown university of Theology and philosophy, Papa Francis yimitswe afite imyaka 76 ku mwanya w’ubushumba bwa Kiliziya Gatolika.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU